RUHAGOYACU.com

Uko amakipe yatomboranye muri 1/8 cya FA Cup


Nyuma y’imikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize igasiga amakipe atandukanye arimo na Liverpool isezerewe ndetse iyi yiyongeraga kuri Arsenal ifite igikombe giheruka, yo yasezerewe mu cyiciro cyari cyabanje, kuri uyu wa Mbere habaye tombora y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cya FA Cup mu Bwongereza.

Tombora yasize ikipe ya Manchester City ikomeje kuyobora shampiyona y’u Bwongereza; Premier League izahura na Wigan na yo iyoboye icyiciro cya gatatu mu Bwongereza.

Manchester City igiye kongera guhura na WiganManchester City igiye kongera guhura na Wigan

Aya makipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma w’iri rushwa mu 2013, umukino warangiye Wigan yari ikiri mu cyiciro cya mbere iwutsinze ku gitego 1-0.

Mu yindi mikino izaba muri 1/8 ni aho Manchester United igomba kwerekeza ku kibuga cya Huddersfield cyangwa kwa Birmingham bitewe n’ikipe izakomeza hagati y’izi zombi mu gihe Chelsea yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’irushanwa riheruka yo izakira ikipe ya Hull City.

Manchester United yasezereye Yeovil TownManchester United yasezereye Yeovil Town
Chelsea yageze ku mukino mu mwaka ushize, izakira HullChelsea yageze ku mukino mu mwaka ushize, izakira Hull

Iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Gashyantare 2018 mu gihe amakipe yanganyije mu mpera z’icyumweru gishize azasubiramo imikino yayo tariki ya 6 z’ukwezi gutaha.


Uko tombora ya 1/8 yarangiye

Sheffield Wednesday vs Notts County/Swansea

West Brom vs Southampton

Chelsea vs Hull

Leicester vs Sheffield United

Huddersfield/Birmingham vs Manchester United

Millwall/Rochdale vs Newport County /Tottenham

Brighton vs Coventry

Wigan vs Manchester City

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru