RUHAGOYACU.com

Umusifuzi wo hagati yahaye ikarita itukura mugenzi we wo ku ruhande mu mukino rwagati

Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Ecosse, umusifuzi wo hagati yananiwe kwihanganira mugenzi we wasifuraga ku ruhande, kubera amakosa yakoraga akabivanga no kuruka buri mwanya, maze afata umwanzuro wo kumuha ikarita itukura imwambura uburenganzira bwo gukomeza gusifura.

yahise amwereka ikarita itukurayahise amwereka ikarita itukura

Mu gihe hari hagiye guterwa corner, umusifuzi wo ku ruhande uba ahagaze iruhande rw’umupira, yibasiwe no kuruka kubera inzoga yari yaraye anyweye, maze umusifuzi wo hagati afata umwanzuro wo kumuha ikarita itukura.

ati ndaguhannye sinahannye bakeati ndaguhannye sinahannye bake

Stade yose yahise iha amashyi uyu musifuzi wo hagati ku cyemezo yari amaze gufata.

Ese biremewe ko umusifuzi aha ikarita itukura mugenzi we ?

Uyu mwanzuro wafashwe n’umusifuzi wo hagati, mu mategeko y’mupira w’amaguru ntubaho, nkuko umwe mu basifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda (utashatse ko amazina ye atangazwa) yabitangarije Ruhagoyacu.com.

Iyo bibaye ko umusifuzi wo ku ruhande agira ikibazo, baramusimbuza ariko batabanje kumuha ikarita y’umutuku.

Ati’’ reka reka ibyo ntaho byabaye, ni agashya, ni ubwa mbere mbibonye ku isi, ntabwo umusifuzi aha undi rouge (ikarita y’umutuku), ahubwo niba yarari kuruka bari gushyiraho umusifuzi wa kane undi akaba ahagaze, kandi itegeko rivuga ko ikarita ihabwa umukinnyi gusa nabwo ku kibuga gusa, haba umuganga cyangwa umutoza, abo nabo ntibahabwa ikarita’’ umusifuzi wo mu Rwanda asobanura aya mabara yabaye mu mupira w’amaguru wa Ecossse.

yabanje kwiherera araruka agaruka bamuha ikarita itukurayabanje kwiherera araruka agaruka bamuha ikarita itukura

Imikino myinshi yo mu Rwanda ikunze kugaragaraho umusifuzi wa kane ariko uba asanzwe asifura mu kibuga hagati, hakibazwa icyakorwa umusifuzi wo ku ruhande agize ikibazo kuburyo agomba gusimburwa.

Uyu musifuzi wagizwe ibanga kuko batemerewe kuvuga, yavuze ko byanze bikunze uwa kane n’ubundi yafata ako kazi ko gusifura ku ruhande n’ubwo aba asanzwe asifura hagati kuko nabyo biba mu nshingano zabo.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. amani

    Kuya 11-05-2017 saa 19:48'

    Nta mpamvu yo kwicisha abantu umufuke ku kibuga nubwo ari amabara ariko iki cyemezo kiratuma ababishinzwe bashobora kubyongera mu mategeko

  2. BOSCO

    Kuya 11-05-2017 saa 10:18'

    ahhhhhhhh ntaho amabara atabape uyu arenze nyina wabizuru kweri


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru