RUHAGOYACU.com

Mu Bufaransa: Umusifuzi yahagaritswe azira gukubita umukinnyi

Umusifuzi wagerageje gukubita umukinnyi wa Nantes umugeri mbere y’uko amuha ikarita y’umutuku mu mukino Paris Saint-Germain yaraye itsinzemo Nantes, yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa.

Myugariro wa Nantes; Diego Carlos yagushije umusifuzi Tony Chapron, ibintu byabaye nk’impanuka mu minota y’inyongera y’umukino.

Chapron yahise ahaguruka akubita umukinnyi umugeri, amuha kandi ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Umusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanukaUmusifuzi yagonganye n’umukinnyi bisa nk’impanuka
Umusifuzi aragwa....Umusifuzi aragwa....

Umusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeriUmusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeri
Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)
Arasohoka.....Arasohoka.....

Reba uburyo umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri

PSG yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cya Angel Di Maria ku munota wa 12 w’umukino, ndetse Nantes bifuza ko iyi karita ya kabiri y’umuhondo yakurwaho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, akanama ka tekinike k’abasifuzi gafatanyije na komisiyo y’abasifuzi, bafashe icyemezo cyo guhagarika uyu musifuzi mu gihe kitazwi, ni nyuma kandi yo kwamburwa umukino yagombaga gusifura kuri uyu wa Gatatu hagati ya Angers na Troyes.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu musifuzil Tony Chapron agomba kandi kuzitaba komite ishinzwe imyitwarire muri LFP [French football league].

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru