RUHAGOYACU.com

Umutoza wa Chelsea yahawe miliyoni 200 zo kugura abakinnyi batandatu bakomeye

Itangazamakuru ryo mu gihugu cy’Ubwongereza, ritangaza ko Antonio Conte yarangije guhabwa agatubutse, ngo abe yakwibikaho ibihangange birimo rutahizamu wa Everton Romelu Lukaku, myugariro wa Southampton Virgil van Dijk hamwe Tiemoue Bakayoko wa Monaco.

Telegraph yo mu gihugu cy’Ubwongereza, itangaza ko uretse aba bakinnyi batatu bakomeye, iyi kipe inakomeje gushakisha umukinnyi ukina ku ruhande yugarira akanasatira(wing-back), ikifuza umunyezamu w’umusimbura hamwe n’umukinnyi usatira.

Chelsea irifuza kongera kwisubiza Lukaku byari byarangiye muri The Blues hambereChelsea irifuza kongera kwisubiza Lukaku byari byarangiye muri The Blues hambere
Virgil van Dijk arifuzwa n'amakipe menshi mu BwongerezaVirgil van Dijk arifuzwa n’amakipe menshi mu Bwongereza
Bakayoko ashobora kuzanwa muri ChelseaBakayoko ashobora kuzanwa muri Chelsea

Kuri Van Dijk bizagora The Blues kuba bakwibikaho uyu muholandi, cyane ko umuyobozi wa Southampton akinira ni Ralph Krueger, yatangaje ko na miliyoni 60 z’ama pound batazazemera kuri uyu myugariro.

Uyu musore, yari umwe muri ba myugariro bari bahagaze neza mu Bwongereza gusa birangira umwaka we urangiriye hagati muri shampiyona, ubwo yagiraga imvune ku mukino bahuriyemo na Leicester City muri Mutarama.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru