RUHAGOYACU.com

Venus Williams yasutse amarira Abanyamakuru bamubajije iby’impanuka yahitanye Umukambwe

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Venus Williams yasutse amarira imbere y’abanyamakuru, ubwo bari bamubajije ku mpanuka yakoze mu Mujyi wa Florida ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika hagakomerekeramo umukambwe w’imyaka 78 waje no guhita ahasiga ubuzima.

Venus Williams w’imyaka 37, yasutse amarira mu cyumba yarimo akoreramo ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’ijonjora ry’ibanze mu irushanwa rya Wimbledon, yatsinzemo Elise Mertens w’imyaka 21 amaseti 2-0 (9-7, 6-4).

Bamubajije ku rupfu rw'umusaza bagonganye agapfa maze arariraBamubajije ku rupfu rw’umusaza bagonganye agapfa maze ararira

Kuwa 9 Kamena uyu mwaka, Venus Williams yakoze impanuka, maze umukambwe Jerome Barson w’imyaka 78 arakomereka bikomeye, nyuma aza no gupfa. Polisi yaje gutangaza ko Venus Williams ari we wari mu makossa, ndetse ngo ashobora gukurikiranwa n’inkiko.

Ubwo yari arangije uwo mukino, Abanyamakuru bamubajije kuri iyo mpanuka, maze agira ati “Nta jambo nabona ryasobanura igikomere byanteye. Nabuze icyo narenzaho.”

Umukecuru wa Jerome Barson (bari kumwe) ngo agiye kujyana Venus Williams mu nkikoUmukecuru wa Jerome Barson (bari kumwe) ngo agiye kujyana Venus Williams mu nkiko

Yakomeje agira ati “Tennis ni yo nkunda mu buzima bwanjye, impa umunezero. Ubuzima, ntabwo wategura buri kimwe. Niteguye imikino myinshi, ngerageza kwitegura neza guhura n’uwo ari wese twazakina, ariko ntushobora kwitegura buri kimwe mu bizakubaho.”
“Sinzi icyo ejo hahatse, icyo ni cyo nabasha kuvuga kuri ibyo. Ni ibyo nzi.”

Venus Williams arimo gukina Wimbledon ku nshuro ya 20, akaba amaze kwegukana igikombe cy’iri rushanwa inshuro eshanu, ndetse yahoze ari nomero ya mbere ku Isi, ariko ubu ni nomero ya 11.

Imodoka zaragonganye maze uwo mukambwe arakomereka nyuma aza gupfaImodoka zaragonganye maze uwo mukambwe arakomereka nyuma aza gupfa

Venus Williams arimo kwihopfora mbere y'uko asubiza ikindi cyiciro cy'ibibazoVenus Williams arimo kwihopfora mbere y’uko asubiza ikindi cyiciro cy’ibibazo

Yashenguwe n'urupfu rw'umusaza bagonganye agapfa, ndetse ngo ntabwo azi ibizakurikiraho kuri weYashenguwe n’urupfu rw’umusaza bagonganye agapfa, ndetse ngo ntabwo azi ibizakurikiraho kuri we

Yasohotse mu kibuga n'akanyamuneza kuko yari amaze gutsindaYasohotse mu kibuga n’akanyamuneza kuko yari amaze gutsinda

Venus Williams w'imyaka 37 yakinaga n'inkumi y'imyaka 21Venus Williams w’imyaka 37 yakinaga n’inkumi y’imyaka 21

Venus Williams na we arimo gusatira izabukuruVenus Williams na we arimo gusatira izabukuru

Venus Williams yafashijwe cyane na servis yakoragaVenus Williams yafashijwe cyane na servis yakoraga

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru