RUHAGOYACU.com

Wa musifuzi wakubise umukinnyi umugeri yahagaritswe amezi atandatu

Umusifuzi Tony Chapron wagerageje gukubita umukinnyi wa Nantes umugeri mbere y’uko amuha ikarita y’umutuku mu mukino wahuje ikipe ya Paris Saint-Germain na Nantes mu kwezi gushize, yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Bufaransa. Igihe kingana n’amezi atandatu adasifura.

Muri uyu mukino wabaye tariki ya 14 z’ukwezi gushize, myugariro wa Nantes; Diego Carlos yagushije umusifuzi Tony Chapron, ibintu byabaye nk’impanuka mu minota y’inyongera y’umukino.

Chapron yahise ahaguruka akubita umukinnyi umugeri, amuha kandi ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Umusifuzi yagonganye n'umukinnyi bisa nk'impanukaUmusifuzi yagonganye n’umukinnyi bisa nk’impanuka
Umusifuzi aragwa....Umusifuzi aragwa....

Umusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeriUmusifuzi yahagurutse akubita umukinnyi umugeri
Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)Ahita amuha umuhondo wa kabiri (umutuku nyine)
Arasohoka.....Arasohoka.....

Reba uburyo umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri

PSG yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cya Angel Di Maria ku munota wa 12 w’umukino, ndetse Nantes bifuzaga ko iyi karita ya kabiri y’umuhondo yakurwaho.

Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, tariki ya 15 z’ukwezi gushize, akanama ka tekinike k’abasifuzi gafatanyije na komisiyo y’abasifuzi, bafashe icyemezo cyo guhagarika uyu musifuzi mu gihe kitazwi, ni nyuma kandi yo kwamburwa umukino yagombaga gusifura kuwa Gatatu w’icyo cyumweru hagati ya Angers na Troyes.

Iryo tangazo ryavugaga ko kandi uyu musifuzil Tony Chapron yagombaga kuzitaba komite ishinzwe imyitwarire muri LFP [French football league].

Tony Chapron yari yahagaritswe mu gihe kitazwi nyuma yo gukubita uyu myugariro wa Nantes, akanamuha umutukuTony Chapron yari yahagaritswe mu gihe kitazwi nyuma yo gukubita uyu myugariro wa Nantes, akanamuha umutuku

Kuri uyu wa Kane, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa ryahagaritse uyu musifuzi igihe cy’amezi atandatu ndetse n’ikarita ya kabiri y’umuhondo yari yahawe umukinnyi wa Nantes ikurwaho ku busabe bw’umusifuzi.

Chapron w’imyaka 45 yatangiye gusifura mu cyiciro cya mbere mu 2004, aho amaze kuyobora imikino 400, harimo n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubufaransa mu 2014.

Bijyanye n’ibi byamubayeho, Tony Chapron yatangaje ko uyu mwaka w’imikino ushobora kuba uwe wa nyuma asifura.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru