RUHAGOYACU.com

Wayne Rooney yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

Rutahizamu w’ikipe ya Everton; Wayne Rooney yarangije gusezerera mu ikipe y’giihugu y’u Bwongereza, nyuma yo guhitamo kutitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu kwezi gutaha.

Wayne Rooney yari yahagamagawe n’umutoza Gareth Southgate kugira ngo azafatanye na bagenzi be mu ikipe izahura na Malta na Slovakia mu kwezi gutaha kwa cyenda.

Wayne Rooney yatangaje ko igihe cyose yahamagarwaga byari iby’agaciro kuri we, ariko kuri ubu ari wo mwanya wo guharira abandi.

Uyu mugabo w’imyaka 31, wakiniye Manchester United, yatsinze ibitego 53 mu mikino 119 yakiniyemo Abongereza, aba umukinnyi ufite ibitego byinshi mu mateka ya Three Lions nk’uko ikipe y’iki gihugu yitwa.

Rooney yari yasizwe n’umutoza Southgate mu mukino u Bwongereza bwahuyemo na Equose ndetse n’u Bufaransa muri Kamena uyu mwaka, mu gihe yatangiye gukinira ikipe y’igihugu muri Gashyantare 2003, batsindwa na Australia ibitego 3-1 kuri Upton Park

Mu marushanwa akomeye, Rooney yakinnye umukino we wa mbere ku myaka 18, ubwo bari mu mikino ya Euro 2004 mu gihe umukino aheruka gukiniramo u Bwongereza nka kapiteni w’ikipe y’igihugu, ari uwo batsinzemo Ecquose ibitego 3-0 mu Ugushyingo k’umwaka ushize i Wembley.

Uyu mukinnyi akaba aherutse kugeza ibitego 200 muri shampiyona y’u Bwongereza, ubwo kuwa Mbere w’iki cyumweru, yatsindiraga ikipe ya Everton igitego 1-1, mu mukino banganyijemo na Manchester City.

Rooney wari umaze imyaka 13 muri Manchester United, yagarutse muri Everton mu kwezi gushize, kuva ayivuyemo mu 2004.


Abakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Three Lions z’u Bwongereza

Wayne Rooney 53

Bobby Charlton 49

Gary Lineker 48

Jimmy Greaves 44

Michael Owen 40

Tom Finney 30

Nat Lofthouse 30

Alan Shearer 30

Viv Woodward 29

Frank Lampard 29

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru