RUHAGOYACU.com

Wayne Rooney yemeye kuguma muri Manchester United

Kapiteni w’ikipe ya Manchester United, Wayne Rooney yafashe icyemezo cyo kuyigumamo nyuma y’uko hari hamaze iminshi havugwa ko amakipe yo mu Bushinwa ashaka kumutwara akazajya amuhemba amafaranga y’umurengera.

Wayne Rooney nyuma y’igihe kirekire akinira ikipe ya Manchester United, akanayitsindira ibitego byinshi byavugwaga ko ashobora kuba yayivamo akerekeza mu yandi makipe yamwifuzaga harimo n’ayo mu Bushinwa yashakaga kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, gusa ibyo byose Rooney yabiteye utwatsi yemeza ko ahazazahe ahafite muri Manchester United.

Rooney watsinze ibitego 250 ni we ufite ibitego byinshi mu mateka ya Manchester UnitedRooney watsinze ibitego 250 ni we ufite ibitego byinshi mu mateka ya Manchester United

Nyuma yo kumva ibyo byose byagendaga bivugwa muri iyi minsi Rooney yateruye amagambo agira ati:" Nubwo hari andi makipe yanyeretse ko hari inyungu ashobora kumpa kandi nkaba nanabyishimira, ndashaka guca ibihuha maze nkavuga ko nshaka kuguma muri Manchester United ".

“Ndizera ko nzakomeza kwitanga ngafasha ikipe kubona intsinzi mu mikino itari mike ndetse n’izindi ntego zituri imbere. Biranezeza cyane kuba muri Manchester United ndashaka rero gukomeza kuba umukinnyi wayo".

Rooney yiyemeje kuguma muri Manchester United nubwo iyi kipe imaze gukina imikino itanu idafite uyu mukinnyi ugiye kumara hafi amezi abiri adakandagira mu kibuga n’ubwo ari kapiteni wayo.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru