RUHAGOYACU.com

Wenger yahagaritswe imikino ITATU, anacibwa amande

Umutoza w’ikipe ya Arsenal; Arsene Wenger yamaze guhagarikwa imikino itatu adatoza n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Bbwongereza, FA, kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje mu cyumba cy’abasifuzi bambariramo nyuma y’umukino banganyijemo na West Bromwich Albion ku Cyumweru.

Wenger utarishimiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi Mike Dean watanze penaliti ku ikipe ya West Bromwich Albion, bigatuma banganya igitego 1-1 mu minota ya nyuma, yanaciwe kandi amande y’ibihumbi 40 by’ama-pound.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na FA, yavuze ko amagambo uyu mutoza yavuze n’uburyo yitwaye bidakwiye bityo akaba aribyo yahaniwe.

Arsene Wenger yahagaritswe imikino ITATU adatoza kubera ibyo yavuze ku mukino wasifuwe na Mike DeanArsene Wenger yahagaritswe imikino ITATU adatoza kubera ibyo yavuze ku mukino wasifuwe na Mike Dean

Uyu mutoza w’umufaransa azatangira ibihano bye ku mukino Arsenal izasuramo Nottingham Forest mu ijonjora rya gatatu rya FA Cup ku Cyumweru, umukino ubanza wa Carabao Cup bazahuramo na Chelsea ndetse n’undi mukino wa Premier League bazahuramo na Bournemouth.

Uretse ibi bihano kandi, Arsene Wenger akaba yarasabwe na FA kwisobanura ku magambo yatangaje ku misifurire mbere na nyuma y’umukino banganyijemo na Chelsea ibitego 2-2 kuwa Gatatu.

Wenger agomba kandi kwisobanura ku magambo yatangaje mbere na nyuma y'umukino wa Chelsea bitarenze kuwa KabiriWenger agomba kandi kwisobanura ku magambo yatangaje mbere na nyuma y’umukino wa Chelsea bitarenze kuwa Kabiri

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu mbere y’uko afatirwa ibihano, Wenger yavuze ko mu myaka amaze mu mupira w’amaguru yumvise akanabona byinshi bibera mu rwambariro ku buryo yatunguwe no kuba yafatirwa ibihano.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru