RUHAGOYACU.com

West Ham yirukanye umutoza nyuma yo kunyagirwa na Liverpool

Ikipe ya West Ham United yamaze kwirukana uwari umutoza wayo; Slaven Bilic nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ayitoza.

Slaven Bilic yirukanywe nyuma y’iminsi ibiri ikipe ya West Ham United yandagajwe na Liverpool ku bitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabaye kuwa Gatandatu.

Gutsindwa uyu mukino bikaba byaratumye iyi kipe ikomeza kugana habi, aho kuri ubu ibarizwa ku mwanya wa 18.

Ubuyobozi bw’ikipe ya West Ham bukaba bwatangaje ko kandi n’abatoza bari bungirije Bilic barimo: Nikola Jurcevic, Edin Terzic, Julian Dicks na Miljenko Rak bose basezerewe.

Chris Woods wahoze ari umutoza w’abazamu ubwo Moyes yatozaga Everton ni we usigara muri iyi kipe.

Bilic yirukanwe na West Ham iminsi ibiri nyuma yo kwandagazwa na Liverpool mu rugoBilic yirukanwe na West Ham iminsi ibiri nyuma yo kwandagazwa na Liverpool mu rugo

Slaven Bilic yageze muri West Ham mu mpeshyi ya 2015, afasha iyi kipe kugira amanota y’amateka, menshi muri Premier League bagize, 62, ubwo basozaga shampiyona bari ku mwanya wa gatanu, bakabona itike ya Europa League mu mwaka wabo wa nyuma bakinira kuri Boleyn Ground.

Uyu mutoza yananiwe kugumisha iyi kipe mu bihe byiza ubwo bari bamaze kwimukira kuri London Stadium, bananirwa kurenga amatsinda ya Europa League ndetse no muri shampiyona basoza bari ku mwanya wa 11.

Mu mikino 111 yari amaze gutozamo West Ham, Bilic yatsinzemo 42, anganya 30 mu gihe batsinzwe iyindi 39.

David Moyes watoje amakipe ya Everton na Manchester United mu Bwongereza ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura uyu mugabo w’imyaka 49 muri West Ham United.

Moyes ashobora gusimbura Bilic muri West Ham Moyes ashobora gusimbura Bilic muri West Ham

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru