RUHAGOYACU.com

World Cup U-20: Rutahizamu wa Liverpool yafashije Abongereza gusezerera Abataliyani

Ibitego bibiri bya Dominic Solanke, rutahizamu wa Liverpool n’ikindi kimwe cya Ademola Lookman wa Everton ni byo byasezereye Abataliyani ku ntsinzi y’ibitego 3-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20.

Riccardo Orsolini ni we wari wafunguye amazamu atsindira Abataliyani igitego ku munota wa 3 gusa w’umukino, benshi batangira kwibaza ko Abongereza basezerewe kandi ari bo bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana igikombe bitewe n’uburyo bitwaye mu mikino yose yabanjirije uyu.

Kugeza ku munota wa 65 Abongereza bari bamaze gusezererwa, ariko kandi ngo kubanza mu isoko si ko guhaha, ku munota wa 66 Dominic Solanke yahise ahindura intekerezo z’Abataliyani n’abafana babo, ahita yishyura igitego bari batsinzwe.

Abongereza batarengeje imyaka 20 barahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombeAbongereza batarengeje imyaka 20 barahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe

Nyuma y’iminota 11 gusa, Ademola Lookman rutahizamu wa Everton na we yaje gusonga Abataliyani, abatsinda igitego cya kabiri cyari kinahagije ngo bahite basezererwa mu gihe umukino warangira utyo. Icyakora Abongereza ntibashizwe, kuko ku munota wa 88 Dominic Solanke yaje guhita ashimangira neza ko berekeje ku mukino wa nyuma, atsinda igitego cya gatatu cyari n’icya kabiri ku giti cye.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena, abongereza bazahura na Venezuela yasezereye biyigoye Urguay, nyuma y’aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bagakiranurwa na Penaliti.

Venezuela yari yishyuye igitego ku mupira w’umuterekano (Coup franc) watewe na Samuel Sosa ku munota wa 90, uyu akaba yarishyuraga icya Urguay cyari cyabonetse ku munota wa 49.

Muri iyo derby y’amakipe yo muri Amerika y’Epfo, Venezuela ni yo yahiriwe, maze yinjiza penaliti 5 kuri 4 za Urguay nyuma y’aho kapiteni wayo Nicolas de la Cruz ayihushije kandi ari we wari watsinze iyabahesheje igitego ku munota wa 49 w’umukino.

Bishyuye igitego mu gice cya kabiri bahita bongera n'ibindi bibiriBishyuye igitego mu gice cya kabiri bahita bongera n’ibindi bibiri

Dominic Solanke (10) ni umukinnyi wa Liverpool, Ademola Lookman (11) we akaba uwa EvertonDominic Solanke (10) ni umukinnyi wa Liverpool, Ademola Lookman (11) we akaba uwa Everton

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru