RUHAGOYACU.com

Zlatan Ibrahimovic yongeye gukora ku mupira

Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic yongeye gukoza ikirenge ku mupira nyuma yo kumara igihe abazwe ubwo yavunikaga mbere y’uko uyu mwaka w’imikino urangira.

Zlatan Ibrahimovic wabazwe mu ivi mu kwezi gushize, akomeje gushaka uburyo agaruka mu bihe bye nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Europa League ubwo Manchester United yakinaga na Andrelecht bigatuma asiba imikino 10 isoza umwaka w’imikino.

Zlatan yavunitse iminota 90 ikirangira, asimburwa na Martial ubwo bakinaga na Anderlecht mu kwezi gushizeZlatan yavunitse iminota 90 ikirangira, asimburwa na Martial ubwo bakinaga na Anderlecht mu kwezi gushize

Uyu mugabo w’imyaka 35 byavugwaga ko ashobora kumara amezi 8 adakina nyuma yo kubagwa, yateye benshi kwibaza ko yaba ari gukira vuba bishoboka ubwo yandikaga ubutumwa kuri Instagram akavuga ko Intare zidakira nk’abantu ndetse ko agishoboye gutera umupira.

Zlatan abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko arimo gukira vuba bishoboka ndetse yatangiye gukora ku mupiraZlatan abinyujije kuri Instagram, yatangaje ko arimo gukira vuba bishoboka ndetse yatangiye gukora ku mupira

Zlatan Ibrahimovic usoza amasezerano ye muri Manchester United, ushinzwe kumushakira ikipe avuga ko yifuza kuguma mu Bwongereza, agakinira ikipe ikomeye.

Mu mikino 46 yakiniyemo Manchester United mu mwaka ushize w’imikino, yatsinzemo ibitego 28 harimo n’igitego cyo ku mukino wa nyuma wa EFL Cup ndetse asoza ariwe ufite ibitego byinshi mu mashitani atukura.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. lengi lenga

    Kuya 1-06-2017 saa 15:37'

    Uyu mukinyi akinana imbaraga nyinshi kandi arakuze nagire akine umwaka umwe ajye kwibera umu consultat


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru