RUHAGOYACU.com

Zlatan Ibrahimovic yongeye gusinya muri Manchester United

Ikipe ya Manchester United yarangije kongera gusubirana n’uwahoze ari rutahizamu wayo; Zlatan Ibrahimovic wasinye umwaka umwe w’amasezerano.

Uyu mugabo w’imyaka 35, ukomoka mu gihugu cya Swede, yakiniye Manchetser United umwaka umwe mu mwaka ushize w’imikino, ayitsindira ibitego 28 mu mikino 46 yagaragayemo.

Zlatan yongeye gusinya umwaka umwe muri Manchester UnitedZlatan yongeye gusinya umwaka umwe muri Manchester United

Ibrahimovic yaje kuvunikira mu mukino wa 1/2 cya UEFA Europa League, maze bituma ahabwa kumara igihe kinini adakina, ni ko kutongera amasezerano ku gihe, mu gihe ayo yari afite yarangiye tariki ya 31 Kamena uyu mwaka.

Uyu mukinnyi ukomeje kugenda akira imvune, aho ari i Carrington, byitezwe ko azaba ameze neza guhera mu kwezi kwa 12, ku buryo azakomeza gukinira iyi kipe.

Zlatan watangiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Malmo y’iwabo mu 1999, yatwaye ibikombe bya shampiyona mu bihugu bine harimo Ubuholandi, Espagne, Ubutaliyani n’Ubufaransa; aho yakiniye Ajax, FC Barcelone, Milan zombi na PSG mbere yo kujya mu mashitani atukura.

Yavunitse mu kwa 4, ubwo bakinaga na AnderlechtYavunitse mu kwa 4, ubwo bakinaga na Anderlecht

Zlatan azambara nimero 10 yambarwaga na Wayne Rooney werekeje muri Everton dore ko nimero 9 yambaye mu mwaka ushize w’imikino, kuri ubu yafashwe na Romelu Lukaku.

Nimero 9 yambarwaga na Zlatan, ifitwe na LukakuNimero 9 yambarwaga na Zlatan, ifitwe na Lukaku

Mu minsi ishize, umutoza Jose Mourinho yatangaje ko Zlatan yumva hari ibyo atakoreye Manchester United, yifuza gukomezanya na yo kugira ngo azabashe kubigeraho.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru