RUHAGOYACU.com

Zlatan yahagaritswe imikino 3, azasiba umukino wa Chelsea

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, FA, ryahanishije Zlatan Ibrahimovic, rutahizamu wa Manchester United, kumara imikino itatu adakandagira mu kibuga harimo n’uwo Manchester United izahuramo na Chelsea muri FA Cup.

Zlatan Ibrahimovic azamara imikino itatu adakandagira mu kibuga nyuma yo kwemerera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, FA ko yakoze amakosa ndetse akanemera guhabwa ibihano.

Ibi bihano yabihawe kubera ikosa yakoze mu mukino uheruka guhuza ikipe ya Manchester United na AFC Bournemouth mu cyumweru gishize tariki 4 Werurwe 2017. Iri kosa ntago ryigeze rigaragarira abasifuzi basifuye uyu mukino gusa ama video y’umukino yaje kugaragaza neza ikosa ryabaye maze FA ihitamo gufatira Zlatani ibihano kuko yakubise inkokora abigambiriye Mings wa Bournemouth.

Uyu Zlatan umaze gutsindira Manchester United ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino ntazakina umukino ikipe ye ifitanye na Chelsea muri FA Cup, ndetse n’indi ibiri harimo uwo Manchester United izakinamo na Middlesbrough ndetse na West Brom muri Premier League.

Biteganyijwe ko Ibrahimovic azagaruka mu kibuga tariki 4 Mata 2017 ubwo Manchester United izaba ikina na Everton mu mukino wa Shampiyona ariko nubwo Zlatan yafatiwe na FA ibihano, imikino ya Uefa Europa yose yemerewe kuyikina ndetse akaba ari mu bakinnyi 20 bajyanye n’ikipe mu Burusiya kwitegura umukino bafitanye na Rostov kuri uyu wa kane tariki 10 Werurwe 2017.

Abakinnyi 20 bajyanye na Manchester United mu Burusiya

De Gea, Romero, O’Hara; Valencia, Jones, Rojo, Smalling, Blind, Darmian, Young; Carrick, Herrera, Fellaini, Pogba, Mata, Lingard, Mkhitaryan; Martial, Rashford, Ibrahimovic.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. guhfj

    Kuya 8-03-2017 saa 08:00'

    iyo mikino itatu ni mikeya iriya kung fu ni danger kandi yabikoze abishaka yagombaga guhagarikwa saison isigaye wongeyeho phase aller ya saison ikurikiye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru