RUHAGOYACU.com

FA CUP: Liverpool yananiwe gusanga Arsenal ku mukino wa nyuma

Mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’igihugu mu Bwongereza wabaye kuri iki cyumweru, ikipe ya Liverpool yatsinzwe na Aston Villa ibitego 2-1, amahirwe yo kugira igikombe yegukana muri uyu mwaka w’imikino arangirira aha.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Philippe Coutinho mu gihe Aston Villa yishyuriwe na Christian Benteke ku munota wa 36, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Coutinho yafunguye amazamuCoutinho yafunguye amazamu


Ibyishimo bya Liverpool....Ibyishimo bya Liverpool....
byahagaritswe n'igitego cya Bentekebyahagaritswe n’igitego cya Benteke

Mu gice cya kabiri, Lverpool yashakaga kugera ku mukino wa nyuma ngo ibe yakongera amahirwe yo kugira igikombe itwara muri uyu mwaka w’imikino, yabuze amahirwe atandukanye mu gihe Aston Villa yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 54, gitsinzwe Fabian Delph.

Delph yahesheje Aston Villa kugera ku mukino wa nyuma nyuma y'imyaka irenga 15Delph yahesheje Aston Villa kugera ku mukino wa nyuma nyuma y’imyaka irenga 15

byari ibyishimo kuri buri wesebyari ibyishimo kuri buri wese
ukunda Aston Villaukunda Aston Villa
Aston Villa iheruka iri rushanwa mu 1957Aston Villa iheruka iri rushanwa mu 1957

Aston Villa ikaba igomba guhura na Arsenal yo yatsinze Reading ibitego 2-1, mu mukino wa kimwe cya kabiri cya FA Cup, wabaye ku wa gatandatu.

Umukino wa nyuma w’iri rushanwa uzahuza Arsenal ifite igikombe na Aston Villa, uzaba tariki 30/05/2015 i Wembley.

umwaka wa nyuma muri Liverpool ntabwo wabaye mwiza kuri kapiteni wayo Steven Gerrardumwaka wa nyuma muri Liverpool ntabwo wabaye mwiza kuri kapiteni wayo Steven Gerrard
Coutinho na Balotelli babajwe no gusezererwa na Aston VillaCoutinho na Balotelli babajwe no gusezererwa na Aston Villa

Map : Ahabanza  \  Burayi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. izuhoraho

    Kuya 17-07-2017 saa 14:46'

    Arsenal iratsinda livepoor

  2. Pacifique Irakozebrukundo

    Kuya 16-04-2017 saa 09:47'

    Arsenol izangany na aston

  3. nsabimana

    Kuya 20-11-2015 saa 13:41'

    ndumufanawasenari ejo asenari izansida bibi ri kibusa reka vuge kurikara siko yejo ndumafama wambarisa mbarisa izansida bibiri kuricyimwe.

  4. HABUMUGISHA

    Kuya 22-08-2015 saa 04:23'

    Nibyiza Cyane Kuri Aston Villa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru