RUHAGOYACU.com

Liverpool 1-2 Man United. Steven Gerrard yahawe ikarita itukura mu masegonda 40 gusa

Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 30, wahuje ikipe ya Liverpool yari yakiriye Manchester United muri England Derby kuri icyi cyumweru, ibitego bya Juan Mata byahesheje Manchester United gutsinda umukino ku bitego 2-1.

Pele yari yaje kureba uyu mukinoPele yari yaje kureba uyu mukino

Manchester United yatangiye ihererekanya neza, yabonye igitego cya mbere ku munota wa 14 w’umukino, gitsinzwe na Juan Mata ku mupira yahawe na Ander Herrera.

Mata yafunguye amazamu mu gice cya mbereMata yafunguye amazamu mu gice cya mbere

Ubwo amakipe yombi yaravuye mu karuhuko, mbereyuko igice cya kabiri gitangira, umutoza w’ikipe ya Liverpool Brendan Rodgers yakoze impinduka akuramo Adam Lallana yinjizamo kapiteni w’iyi kipe Steven Gerrard.
akigera mu kibuga, Gerrard yabanje gukorera Mata ikosaakigera mu kibuga, Gerrard yabanje gukorera Mata ikosa
akurikizaho gukandagira Herreraakurikizaho gukandagira Herrera

Nyuma y’amasegonda 40.09, Steven Gerrard ku mupira we wa kabiri yari akozeho, yakandagiye Ander Herrera wa Manchester United maze umusifuzi Martin Atkinson wari uyoboye umukino amuha ikarita itukura.
Liverpool yari isigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga yakoresheje imbaraga nyinshi mu mukino ndetse ibasha kuwiharira.

Umusifuzi Martin Atkinson yahaye S.Gerrard ikarita itukura nyuma y'amasegonda 40.09Umusifuzi Martin Atkinson yahaye S.Gerrard ikarita itukura nyuma y’amasegonda 40.09
Steven Gerrard asohoka mu kibuga........Steven Gerrard asohoka mu kibuga........
akomeza mu rwambariroakomeza mu rwambariro

Louis Van Gaal yakoze impinduka ku munota wa 55 yinjiza mu kibuga Angel Di Maria wasimbuye Ashley Young.

Mata yatsinze igitego cya kabiri aherejwe na Di MariaMata yatsinze igitego cya kabiri aherejwe na Di Maria

Ku munota wa 59, nyuma yo guhererekanya neza na Angel Di Maria, Juan Mata yatsinze igitego cye cya kabiri mu mukino.

Abakinnyi ba Man United bishimiye igitego...Abakinnyi ba Man United bishimiye igitego...
aba Liverpool bari mu gahindaaba Liverpool bari mu gahinda

Liverpool yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 69 w’umukino, igitego yatsindiwe na Daniel Sturridge wasize ab’inyuma b’ikipe ya Manchester United.

Sturridge yatumye Liverpool isubira mu mukinoSturridge yatumye Liverpool isubira mu mukino
Coutinho ari mubari baje kurebwa na PeleCoutinho ari mubari baje kurebwa na Pele

Manchester United yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya gatatu ariko penaliti yatewe na kapiteni wayo Wayne Rooney nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Darley Blind mu rubuga rw’amahina, igarurwa n’umunyezamu Simon Mignolet.

Rooney yahushije penalitiRooney yahushije penaliti

Manchester United ikaba yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 59 mu gihe Liverpool igifite amanota 54 ku mwanya wa gatanu.
umukino urangiye.....umukino urangiye.....
Mata yashimiwe na bagenzi beMata yashimiwe na bagenzi be

Mu yindi mikino:

Ibitego bya Eden Hazard, Diego Costa na Loic Remy byafashije ikipe ya Chelsea kwikura ku kibuga cy’ikipe ya Hull City yari yabashije kubishyura ibitego bibiri babanje kuyitsinda.Igitego Diego Costa yatsinze cyikaba cyatumye anganya na Harry Kane ibitego 19 ku mwanya wa mbere w’abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi shampiyona.

Diego Costa na Loic RemyDiego Costa na Loic Remy

Everton iherutse gusezererwa muri Europa League yari yerekeje ku kibuga cy’ikipe ya Queens Park Rangers, yahiriwe n’urugendo dore ko yatsinze ibitego 2-1 muri uyu mukino.Ibitego bya Everton byatsinzwe na Seamus Coleman na Aaron Lennon mu gihe Queens Park Rangers yari yishyuriwe na Eduardo Vargas.

Coleman ari mu bafashije Everton gutsinda QPRColeman ari mu bafashije Everton gutsinda QPR

Uko indi mikino ya Premier League yagenze:

  • Man City 3-0 West Bromwich Albion
  • Aston Villa 0-1 Swansea City
  • Newcastle United 1-2 Arsenal
  • Southampton 2-0 Burnley
  • Stoke City 1-2 Crystal Palace
  • Tottenham 4-3 Leceister City
  • West Ham United 1-0 Sunderland
  • Liverpool 1-2 Manchester United
  • Hull City 2-3 Chelsea
  • QPR 1-2 Everton
Map : Ahabanza  \  Burayi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GATETE James

    Kuya 25-04-2017 saa 12:30'

    Mwiriwe turabakunda .

  2. masumbuko

    Kuya 7-11-2016 saa 13:27'

    theo mwiliwe turabakunda uburyo mutugezaho amakuru ya chelsea njenitwa masumbuko nkaba ndumufana wa chelsea evatoni twara yisebeje ?nzitunga atikomera nkumufana wa man utd hayigimana thomasi komera nkumufanawa chelsea jenari masumbuko murakoze ok chelsea oy umuntuyipfuzako tuvugana tel 0742009384 ok

  3. KANYAMIBWA CLEVER

    Kuya 16-05-2015 saa 04:29'

    NIBWIZA PE MUKOMEREZAHO TURABAKU MAN SONGA MBERE CLEVER

  4. tuyiringire

    Kuya 2-05-2015 saa 07:44'

    nibyiza ibyo mutugezaho mukomereze aho tubarinyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru