RUHAGOYACU.com

Amarira y’ibyishimo mu byaranze Neymar yerekanwa i Paris- Amafoto

Umunya-Brazil; Neymar Junior Santos wakiniraga ikipe ya Barcelone yamaze kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ni nyuma yo gutangwaho akayabo ka miliyoni 198 z’ama-pound , asinya amasezerano y’imyaka itanu.

Neymar w’imyaka 25 yatangarije itangazamakuru ko yumva i Paris nko mu rugo ndetse yari amaze iminsi ashaka kujya mu ikipe ikomeye ku Isi nka PSG.

Uyu musore uzajya ahembwa ibihumbi 500 by-ama-pound ku cyumweru, yahawe nimero 10 yambarwaga na Javier Pastore ukomoka muri Argentine, yerekanwe kuri Stade Parc des Princes kuri uyu wa Gatanu, aho yari aherekejwe n’umuryango we, aha harimo n’umubyeyi we Nadine Santos.

Neymar Jr, abaye umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka y’umupira w;amaguru ku Isi, aho akuyeho agahigo kari gafitwe na Paul Pogba watanzweho hafi miliyoni 100 z’ama-pound ubwo yavaga muri Juventus, agaruka muri Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Uyu mukinnyi akaba abaye umunya-Brazil wa 28 ugiye gukinira ikipe ya PSG, mu gihe iyi kipe kandi imaze gukinamo abanya-Argentine 14 n’abakinnyi 9 bo muri Portugal (aba akaba ari bo benshi bava mu gihugu cy’i Burayi, ariko hanze y’u Bufaransa, bamaze gukinira iyi kipe bava mu gihugu kimwe).









Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Izindi nkuru

kamana Kuya 5-08-2017 saa 21:45'

Abaye umunya Brazil wa 31. Ntabwo ari Uwa 28. Mujye mukurikira rwose.

james Kuya 4-08-2017 saa 23:30'

number 10 yambarwaga na Javier matias pastore ntago ari Luis pastore. ikindi Pastore ni umunya argentine ntago ari umunya brazil nkuko umwanditsi yabivuze.

mukosore


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!