RUHAGOYACU.com

Antonio Conte yasinyishije umukinnyi wa mbere muri Chelsea

Ikipe ya Chelsea izatozwa na Antonio Conte muri uyu mwaka utaha w’imikino, yamaze kugura rutahizamu w’umubiligi Michy Batshuayi wakiniraga Marseille yo mu Bufaransa, akaba yahawe amasezerano y’imyaka 5.

Michy Batshuayi w’imyaka 22, abaye umukinnyi wa mbere uguzwe na Antonio Conte watozaga ikipe y’igihugu y’Abataliyani mu mikino ya Euro 2016, aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 33 z’ama-pound ( £33m) nubwo ikipe ya Chelsea yirinze kubitangaza.

Michy Batshuayi atsinda Gabor Kiraley wa Hungary muri 1/8 cya EuroMichy Batshuayi atsinda Gabor Kiraley wa Hungary muri 1/8 cya Euro

Uyu mukinnyi akaba yaratsindiye Marseille ibitego 23 mu mwaka ushize w’imikino, ndetse aheruka gutsinda igitego muri 1/8 cy’imikino ya Euro 2016, aho ku mupira we wa mbere yakozeho wagiye mu izamu.


"Nishimiye gusinya muri imwe mu makipe akomeye i Burayi."

"Bagenzi banje dukinana mu ikipe y’igihugu, Eden Hazard na Thibaut Courtois bagiye bambwira byinshi byiza ku ikipe, kandi kuba Antonio Conte aje, ni ibihe byiza nk’umukinnyi mushya muri Chelsea."

Bashuayi akaba yarageze muri Marseille mu 2014 avuye muri Standard Liege y’iwabo mu gihe umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu y’Ababiligi yawukinnye muri Werurwe 2015 ubwo bakinaga na Chypre, bakayitsinda 5-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru