RUHAGOYACU.com

Arsenal yaguze rutahizamu Takuma w’umu-Japan

Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza yamaze kwibikaho rutahizamu w’imyaka 21, Takuma Asano wo muri Japan.

Uyu musore ukiri muto akaba yakiniraga ikipe ya Sanfrecce Hiroshima, y’iwabo, aho yari ayimazemo imyaka 3.

"Takuma ni rutahizamu ukiri muto kandi ufite impano ndetse n’ahazaza heza. Yagize ibihe byiza mu minsi ye ya mbere akina ruhago mu Buyapani bituma tumushaka kugira ngo agende atera imbere mu myaka iza."- Arsène Wenger, umutoza w’ikipe ya Arsenal.

Takuma Asano akaba yaratangiye gukinira ikipe y’igihugu cye muri Kanama 2015, aho amaze kugaragara mu mikino 5 ndetse byitezwe ko azaba ari mu ikipe y’u Buyapani izakina imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu kwezi gutaha.

Arsenal yemeje ko yaguze uyu mukinnyiArsenal yemeje ko yaguze uyu mukinnyi

Uyu musore akaba yarageze muri Sanfrecce Hiroshima mu 2013, ubwo yari afite imyaka 18, aho yatwaranye nabo ibikombe bitandukanye mu mikino 56 yayikiniye, agatsindamo ibitego 11.

Muri iyi myaka itatu yari ayimazemo, Takuma yatwaranye na Sanfrecce Hiroshima, igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Buyapani, J1 League mu 2013 na 2015, Japanese Super Cup mu 2013, 2014 na 2015 mu gihe kandi yatowe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto uri kuzamuka muri shampiyona y’Abayapani mu mwaka ushize wa 2015.

Uyu akaba abaye umukinnyi wa 2 Wenger aguze muri iyi mpeshyi, inyuma y’umusuwisi Granit Xhaka.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. habyarimana

    Kuya 6-07-2016 saa 11:16'

    wenga.arashajekoko.aguzuyumuyapani.ngoniwuzamuheshigikombe,cyakorabafana aturishumutima


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru