RUHAGOYACU.com

Arsenal yaguze umukinnyi wa mbere muri iyi mpeshyi

Ikipe ya Arsenal yamaze kwemeza ko yaguze umukinnyi wa mbere muri iyi mpeshyi; aho Sead Kolasinac azagera muri iyi kipe mu kwezi kwa Karindwi avuye muri Schalke yo mu Budage.

Sead Kolasinac azerekeza muri Arsenal ku buntu, nyuma yo gusoza amasezerano muri iyi kipe yo mu Budage, ndetse uyu mukinnyi yagoharaga yifuza kuzakinira ikipe ya Arsenal.

Ikipe y’abarashi yemeje ko uyu mukinnyi w’imyaka 23 azahabwa amasezerano y’imyaka itanu, ndetse uyu myugariro akazatangirana n’abandi imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino muri Nyakanga.


"Ni byiza kandi nishimiye kuba hano. Arsenal ni ikipe ikomeye kandi nagiye nkurikiranira hafi kuva nkiri muto mu myaka ya ba Jens Lehmann na Thierry Henry."
- Kolasinac aganira n’urubuga rwa interineti rw’ikipe ya Arsenal kuri uyu wa Kabiri.

Amakipe ya Everton, Manchester City na Milan AC na yo yifuzaga uyu myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ariko yahisemo kwerekeza mu ikipe y’umutoza Arsene Wenger.

Arsenal ikaba yari ifte ba myugariro babiri ku ruhande rw’ibumoso; Nacho Monreal na Kieran Gibbs uri kugana mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano.

Kolasinac wagaragaye mu mikino 31 mu ikipe ya Schalke mu mwaka ushize w’imikino, yakiniye Ubudage akiri muto, ariko mu 2013 ahitamo gukinira ikipe y’igihugu ya Bosnia & Herzegovina, aho ababyeyi be bakomoka, kuri ubu akaa amaze kuyikinira imikino 17.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru