RUHAGOYACU.com

Arsene Wenger yabimburiye abandi kurambagiza Mbappe ugiye kwigira muri Real Madrid

Nyuma y’abo yagiye arambagiza andi makipe akamutanga kubagura, Arsene Wenger yatangaje ko ari we wabimburiye abandi kurambagiza Kylian Mbappe none Real Madrid na Man City zikaba zimugera amajanja.

Daily Mail dukesha iyi nkuru itangaza ko Arsene Wenger yavuze ko yasuye Mbappe iwe mu rugo mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryabanjirije uyu mwaka wa shampiyona, akaba yarimo amurambagiza ngo amukure muri Monaco amuzane muri Arsenal.
Mbappe ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri Champions League ndetse anafite uruhare runini mu kuba Monaco iri ku mwanya wa mbere mu BufaransaMbappe ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri Champions League ndetse anafite uruhare runini mu kuba Monaco iri ku mwanya wa mbere mu Bufaransa
N’ubwo uwo musore w’imyaka 18 yarimo ashakishwa n’amakipe menshi akomeye ku mugabane w’u Burayi, Real Madrid iri ku isonga yo yashoye Miliyoni 85 zAmapawundi, ndetse ibitangazamakuru byo muri Espagne byanatangaje ko yamaze kwemera kwerekezayo, ariko itanamutwaye ashobora guhita ajya muri Manchester City.

Icyakora na Manchester United irarekereje dore ko na yo yatangaje ko ifite miliyoni 72 z’Amapawundi zo kugura Mbappe mu gihe yari kuba yambara umwenda w’umutuku n’umweru iyo Arsene Wenger ahita ashyira mu bikorwa igitekerezo yari yagize mbere y’uko uyu mwaka wa shampiyona utangira.

Mbappe si we mukinnyi wenyine Arsene Wenger arambagiuje akagurwa n’indi kipe, dore ko benshi mu bakinnyi bakomeye mu makipe yo mu Bwongereza nka Eden Hazard, Antony Martial n’abandi benshi yagiye abarambagiza bamwe bagapfa ubuke bw’amafaranga yashakaga kubagura, abandi ugasanga babamutwaye ku munota wa nyuma.

Mbappe ngo yamaze kwemerera Real Madrid ko azayerekezamoMbappe ngo yamaze kwemerera Real Madrid ko azayerekezamo
Nk'ibisanzwe Arsene Wenger yararambagije none abandi bitwariye umugeniNk’ibisanzwe Arsene Wenger yararambagije none abandi bitwariye umugeni
Zinedine Zidane ngo yaba ari we wagize uruhare runini mu gufata icyemezo kwa MbappeZinedine Zidane ngo yaba ari we wagize uruhare runini mu gufata icyemezo kwa Mbappe
Mbappe ashobora kuzakora amateka atarakozwe na buri weseMbappe ashobora kuzakora amateka atarakozwe na buri wese

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru