RUHAGOYACU.com

Barcelone yaguze uwa mbere nyuma y’igenda rya Neymar

Ikipe ya FC Barcelone yamaze kugura Umunya-Brazil; José Paulo Bezerra Maciel Júnior (Paulinho) w’imyaka 29, uyu wakiniraga ikipe ya Guangzhou Evergrande muri shampiyona y’u Bushinwa kuri miliyoni 36,4 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, wanyuze mu makipe atandukanye arimo Tottenham, Corinthians na Baragantino abaye uwa mbere uguzwe n’iyi kipe nyuma y’igenda rya Neymar mu ikipe ya PSG.

Paulinho yakiniraga Guangzhou Evergrande Paulinho yakiniraga Guangzhou Evergrande
Uyu mukinnyi yari mu beza mu BushinwaUyu mukinnyi yari mu beza mu Bushinwa
Paulinho ahanganye na Messi mu ikipe y'igihuguPaulinho ahanganye na Messi mu ikipe y’igihugu

Iyi kipe yo muri Espagne ikaba imaze iminsi yifuza abakinnyi batandukanye barimo Philippe Coutinho wa Liverpool, Ousmane Dembele wa Borussia Dortmund mu gihe kandi abafana banasaba ko yagura Paul Dybala wa Juventus mu rwego rwo gusimbuza Neymar waguzwe na Paris Saint-Germain.

Uyu musore w’imyaka 29 abaye umukinnyi wa mbere uhenze kuva Ernest Valverde ageze muri iyi kipe agatangira kugura abakinnyi.

Paulinho byitezwe ko azerekwa abafana ba Barcelone kuwa Kane nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima mu gihe ikipe yamugura yatanga miliyoni 109.1 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi agarutse i Burayi nyuma yo kuhava mu 2015 aguzwe na Evergrande kuri miliyoni 10 z’ama-pound, avuye muri Tottenham, asangayo Luiz Felipe Scolari.

Paulinho ntazagaragara mu mukino wo kwishyura hagati ya Real Madrid na FC Barcelone kuwa Gatatu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. XAVIE

    Kuya 15-08-2017 saa 01:11'

    Iyo bamukorera Ikizamini cyubuzima nko kucyumweru ubundi akaza kudufasha ku nyukanyuka Real kuko tuzayereka yuko ntakipe itangaza itsinze kuri BARCA Keretse umupira urangiye


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru