RUHAGOYACU.com

Chelsea iguze myugariro w’u Budage nk’umukinnyi wa 2 muri iyi mpeshyi

Ikipe ya Chelsea ifite igikombe giheruka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, isinyishije myugariro ukomoka mu gihugu cy’u Budage; Antonio Rudiger wakiniraga ikipe ya AS Roma mu Butaliyani.

Antonio Rudiger w’imyaka 24 byatangajwe ko yaguzwe miliyoni 29 z’ama-pound ariko ashobora kugera kuri 34 z’ama-pound.

Uyu mukinnyi akaba yerekeje muri Chelsea, icyumweru kimwe nyuma yo gufasha ikipe y’igihugu cye cy’u Budage kwegukana igikombe mpuzamigabane ubwo batsindaga Chile 1-0 ku mukino wa nyuma mu Burusiya.

Rudiger azambara nimero 2 yambarwaga na Branislav Ivanovic wavuye muri Chelsea muri Gashyantare uyu mwaka, akerekeza muri Zenit St Petersburg mu Burusiya.

Uyu mukinnyi ukina inyuma, yari muri Borussia Dortmund y’abato mbere yo kwerekeza muri Stuttgart mu 2011,

Yatangiye gukina shampiyona y’u Budage muri Mutarama 2012, akina imikino 66 mbere yo gutizwa muri AS Roma mu 2015, iyi yaje kumugura mu mpeshyi y’umwaka ushize,

Rudiger akaba amaze gukinira u Budage imikino 17 ariko ntiyagize amahirwe yo gukina igikombe cy’u Burayi giheruka kubera mu Bufaransa kubera imvune.

Uyu mukinnyi wafashije AS Roma gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Butaliyani, abaye uwa kabiri uguzwe na Chelsea muri iyi mpeshyi, inyuma ya Willy Caballero, umunyezamu wafatiraga Manchester City waje ku buntu nyuma y’igenda rya Begovic.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru