RUHAGOYACU.com

Dani Alves ateye umugongo Man City yerekeza mu Bufaransa

Ikipe ya Manchester City yamaze gutakaza umwe mu bakinnyi yifuzaga kugura muri iyi mpeshyi; umunya-Brazil Dani Alves werekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain ku buntu.

Uyu mugabo w’imyaka 34, akaba yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yo mu mujyi wa Paris mu gihe byari byitezwe ko ashobora gusanga Pep Guardiola wahoze amutoza muri FC Barcelone.

Ikipe ya Manchester City na yo yifuzaga guha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2, ariko ngo bashobora kuba batarumvikanye ku mushahara ungana n’’ibihumbi 230 by’ama-pound ku cyumweru, Alves azajya ahabwa na Paris Saint Germain.

Dani Alves amaze kwerekanwa i Paris nyuma yo gusinya imyaka 2Dani Alves amaze kwerekanwa i Paris nyuma yo gusinya imyaka 2
Kugeza ubu, Manchester City ikomeje kwifuza undi myugariro w’ikipe ya Tottenham; Kyle Walker dore ko nta wundi mukinnyi uzwi w’iburyo bafite nyuma y’igenda rya Pablo Zabaleta na Bacary Sagna.

Dani Alves wari udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Juventus nyuma y’uyu mwaka w’imikino, aho yari ayimazemo umwaka umwe, akayifasha gutwara Serie A na Coppa Italia, yatangaje ko ikimujyanye i Paris ari ugutwara ibikombe.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru