RUHAGOYACU.com

FIFA igiye gukora iperereza ku igurwa rya Paul Pogba ajya muri Manchester United

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rigiye gukora iperereza ku igurwa ry’umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka mu Bufaransa, Paul Pogba waguzwe na Manchester United mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Paul Labile Pogba akaba yaraciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uhenze mu mateka ya ruhago ku Isi nzima, ubwo yagurwaga miliyoni 105 z’ama-Euro, avuye muri Juventus yo mu Butaliyani.

Amateka ya Paul Pogba, umwirabura wakoze amateka yo kugurwa akayabo ku Isi nzima.

Ibiro ntara makuru by’abafaransa, AFP, byatangaje ko FIFA igiye gukora iperereza ku igurwa ry’uyu mukinnyi, amakuru yaje kwemezwa na bamwe bo muri iri shyirahamwe rya ruhago ku Isi, kuri uyu wa Kabiri, n’ubwo nta mpamvu yabyo yigeze itangazwa.

AFP yatangaje ko FIFA igiye gukora iperereza ku igurwa rya Paul PogbaAFP yatangaje ko FIFA igiye gukora iperereza ku igurwa rya Paul Pogba
Pogba yaciye agahigo ko kugurwa menshi kurusha abandi ku IsiPogba yaciye agahigo ko kugurwa menshi kurusha abandi ku Isi

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Aaron

    Kuya 31-05-2017 saa 20:58'

    Uwomukinnyi Nicyamamare Nibamureke Yibereho N’imana Ze

  2. koi

    Kuya 10-05-2017 saa 10:08'

    Erega niyo batakora iperereza kiriya ni ikiryabarezi, ikigaragara ashobora kuzarangira nka mario balloteli muri manchester city gusa n’amafaranga yaguzwe ntwutayacyekamo amanyanga atandukanye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru