RUHAGOYACU.com

Hernandez Chicharito yerekeje muri West Ham

Ikipe ya West Ham United yamaze kwemera kugura uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Manchester United; umunya-Mexique; Javier Hernandez ’Chicharito’ wakiniraga ikipe ya Bayer Leverkuseon yo mu Budage.

Chicharito wamaze imyaka itanu mu ikipe ya Manchester United, kuva mu 2010 kugeza mu 2015, byasabga miliyoni 13 z’ama-pound ngo abe yagurwa n’iyindi kipe mu gihe bivugwa ko ashobora gutangwaho miliyoni 16 z’ama-pound.

Uyu musore w'imyaka 29 yakiniraga Bayer LeverkusenUyu musore w’imyaka 29 yakiniraga Bayer Leverkusen

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 akaba azaza mu Bwongereza gukora ikizamini cy’ubuzima no gushyira umukono ku masezerano muri West Ham United.

Chichariro bisabanura ’agashaza gato’ akaba ari we umaze gutsindira igihugu cye cya Mexique ibitego byinshi kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yabatsindiraga igitego cya 47.

Chicharito yavuye muri Manchester United mu mpeshyi ya 2015Chicharito yavuye muri Manchester United mu mpeshyi ya 2015

Uyu mukinnyi yatsinze ibitego 59 mu mikino 156 yakiniyemo Manchester United hagati ya 2010 na 2015 mu gihe kandi yerekeje muri Leverkusen mu 2015 aguzwe miliyoni 7.3 z’ama-pound, ayitsindira ibitego 39 mu mikino 76.

Javier Hernandez ni we umaze gutsindira ibitego byinshi ikipe ya MexiqueJavier Hernandez ni we umaze gutsindira ibitego byinshi ikipe ya Mexique

West Ham United kuri ubu yamaze kwibikaho abandi bakinnyi bakomeye barimo umunya-Autriche Marko Arnautovic nyuma yo kumvikana na Stoke City kimwe n’umunyezamu w’u Bwongereza; Joe Hart batiye muri Manchester City.

Arnautovic arakora ikizamini cy'ubuzima muri West Ham UnitedArnautovic arakora ikizamini cy’ubuzima muri West Ham United
Joe Hart yatijwe umwaka muri West HamJoe Hart yatijwe umwaka muri West Ham

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru