RUHAGOYACU.com

Icyo Mourinho avuga kuri Zlatan n’abandi bakinnyi yifuza kugura

Umutoza w’ikipe ya Manchester United; Jose Mourinho yatangaje ko bigishoboka ko bakongera gusinyisha uwari rutahizamu w’iyi kipe; Zlatan Ibrahimvoic utarongerewe amasezerano kubera imvune.

Zlatan w’imyaka 35, yabazwe mu kwezi kwa gatanu nyuma yo kuvunika, aho kuri ubu akomeje gukurikiranwa n’abaganga i Manchester.

Zlatan nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Man UnitedZlatan nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Man United

Mu kiganiro n’abanyamakuru, aho ikipe iherereye i Los Angeles muri Amerika, Mourinho yavuze ko niba bishoboka ko uyu mukinnyi yategereza kugeza mu kwezi kwa 12, bashobora kumutegereza nabo, ndetse kuri ubu impande zombi zivugana.

Mu gihe amasezerano y’umwaka umwe Zlatan Ibrahimovic yari afite muri Manchester United yarangiye tariki ya 30 Kamena, ndetse akaba yifuzwa n’amakipe yo muri Amerika, Mourinho yavuze ko ahazaza ha Zlatan hari mu biganza bya Ed Woodward uyobora Manchester United hamwe na Mino Raiola, agent wa Zlatan.

Zlatan na Raiola baherutse guhura, biga ku hazaza h'uyu mukinnyiZlatan na Raiola baherutse guhura, biga ku hazaza h’uyu mukinnyi

Uyu mutoza yavuze ko akeneye kugura abandi bakinnyi babiri kuko yifuzaga kugura bane, none ubu hakaba hamaze gukorwa 50% hagurwa; Lindelof na Lukaku.

Bivugwa ko iyi kipe yifuza abakinnyi barimo Ivan Perisic wa Inter Milan, Eric Dier wa Tottenham cyangwa se Nemanja Matic wa Chelsea FC.

Abajijwe kuri Matic, Mourinho yavuze ko ntacyo yavuga kuri uyu mukinnyi w’ikipe ya Chelsea, ariko na none ngo muri Manchester United imiryango ntifunze.

"Dukeneye abandi bakinnyi, Twashakaga 4- 50% akazi kamaze gukorwa. Dukeneye abandi bakinnyi babiri biyongeraho, byibuze umwe. Sinavuga Matic cyangwa se undi. Buri kimwe kiragoye."- Mourinho.

Lukaku azayobora ubusatirizi bwa Manchester United nyuma yo kugurwa muri EvertonLukaku azayobora ubusatirizi bwa Manchester United nyuma yo kugurwa muri Everton

Mourinho akaba yemereye itangazamakuru ko bari bifuje gusinyisha rutahizamu wa Real Madrid; Alvaro Morata ariko amakipe yombi akananirwa kumvikana ku giciro cy’uyu mukinnyi, bahitamo gusinyisha Romelu Lukaku kuri miliyoni 75 z’ama-pound.

Uyu mutoza avuga ko bari bakeneye rutahizamu ushoboye kuko Martial na Rashford bakiri abana ku buryo hari ibyo batabasha.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dolar sign

    Kuya 28-07-2017 saa 08:09'

    zlatan azajye kunyajyirwa nimvura yamafaranga mu bushinwa

  2. Pablo

    Kuya 17-07-2017 saa 08:26'

    Zlatan yakoze ibyo yari ashoboye muri United yacu kbs gusa arashaje kandi twaguze Lukaku ndakeka Zlatan atazongera kubanzamo. Niyijyire mu Bushinwa asazireyo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru