RUHAGOYACU.com

Impamvu Neymar ’90%’ azava muri FC Barcelone muri iyi mpeshyi

Inkuru ikomeje kugarukwaho n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu ku mugabane w’u Burayi no mu gihugu cya Brazil ni Neymar ushobora kuva mu ikipe ya FC Barcelone muri iyi mpeshyi, aho ikipe ya Paris Saint Germain ikomeje kumwifuza.

Ikinyamakuru Sky Sports kivuga ko ku kigero kingana na 90% uyu mukinnyi azava muri FC Barcelone muri iyi mpeshyi, akerekeza mu yindi kipe.

Impamvu nyamukuru ngo ishobora gutuma ava muri iyi kipe yagezemo mu 2013, ni uko arambiwe kuba umukinnyi wa kabiri inyuma ya Lionel Messi bakinana.


"Ku myaka 25 yumva ari cyo gihe cye cyo kwegukana Ballon d’Or. Yumva ko ashobora kuba umukinnyi w’igihangange ku Isi igihe yaba agiye mu yindi kipe ikomeye."
- Umwe mu bari hafi na Neymar waganiriye na SkySports Espana.

Bivugwa ko Neymar arambiwe guhora akinira mu kwaha kwa MessiBivugwa ko Neymar arambiwe guhora akinira mu kwaha kwa Messi

Muri iyi minsi, bivugwa ko ikipe ya Paris Saint-Germain ari yo kipe kuri ubu yifuza kugura uyu mukinnyi, ikishyura miliyoni 196 z’ama-pound (€222m), amafaranga agenwa n’amasezerano y’imyaka ine uyu mukinnyi agifite muri FC Barcelone.

Bitangazwa ko kandi umubare w’abafana benshi ukomeje kwiyongera mu gihugu cya Espagne, binyuze mu kinyamakuru Globo Esporte batoye ko uyu mukinnyi yava muri iyi kipe akagenda.

Guillem Balague, ni umunyamakuru wa Sky Sports ukomoka muri Espagne, avuga ko ikipe ya FC Barcelone ikomeje gusaba Neymar guhakana, akanatangaza ku karubanda ibyo yababwiye mu minsi ibiri ishize, ko yishimye mu ikipe. Ariko ngo we akomeje kuryumaho.

Neymar yifuzwa n'ikipe ya PSG yo mu BufaransaNeymar yifuzwa n’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa

Uyu mugabo avuga ko Barcelone yiteze ko PSG ishobora kwishyura amafaranga yose asabwa kuri Neymar muri iki cyumweru.

Ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Espagne, binyuze kuri perezida wayo; Josep Bartmoeu, iherutse gutangaza ko uyu mukinnyi atagurishwa.

Mu gihe bamwe bavuga ko uyu mukinnyi yaba yaramaze kubwira bagenzi be baturuka mu gihugu kimwe, bakina muri PSG ko azaza, abandi bavuga ko Neymar yamaze kumvishwa na bagenzi be bo muri Barcelone ko yaguma i Camp Nou.

ESPN FC yo itangaza ko umwe muri bari hafi mu ikipe ya PSG yayitangarije ko yamaze kugira ibyo yumvikanaho na Neymar, aho ngo ashobora kuzajya ahabwa miliyoni 35 z’amadolari y’Amerika ku mwaka ukuyemo imisoro mu gihe kandi ashobora kurenga ushyizemo n’ibindi azajya ahabwa, akanakorana ubucuruzi na company itera inkunga iyi kipe ’Oryx Qatar Sports Investments’.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. manzi vincent moise

    Kuya 5-08-2017 saa 04:00'

    cyarigihe ngo neymar yigendere natwe abafana be turabyishimiye cyane

  2. Saidi Taku Ndayegamiye

    Kuya 31-07-2017 saa 08:14'

    Ndi I Bujumbura Neymar Nibamure Agende Mu Equipa Yishakira

  3. Saidi Taku Ndayegamiye

    Kuya 31-07-2017 saa 08:05'

    Niyigendere

  4. pathos patrick swain

    Kuya 30-07-2017 saa 10:29'

    nagume muri barca cyeretse niba atabona uko dimaria yafolopinze

  5. bosco

    Kuya 26-07-2017 saa 21:46'

    Nibyiza pe neymar niyegendera

  6. JOHN LIONELI MESSI

    Kuya 25-07-2017 saa 19:47'

    Twenkabafana ba FC bricelone turababaye turacyakeneye neymar


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru