RUHAGOYACU.com

Klopp hari icyo yasabye abafana kuri Van Djik wabaye myugariro uhenze ku Isi

Umutoza w’ikipe ya Liverpool; Jurgen Klopp yasabye abafana b’ikipe ya Liverpool kwirengagiza amafaranga iyi kipe yatanze igura myugariro wa Southampton; Virgil van Dijk batanzeho miliyoni 75 z’-amapound akaba umukinnyi w’inyuma uhenze ku Isi mu mateka y’umupira w’amaguru.

Virgil van Dijk w’imyaka 26, azerekeza mu ikipe ya Liverpool tariki ya 1 Mutarama umwaka utaha wa 2018.

Virgil van Dijk azerekeza muri Liverpool mu kwezi gutahaVirgil van Dijk azerekeza muri Liverpool mu kwezi gutaha

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Jurgen Klopp yasabye abafana kwibagirwa amafaranga yatanzwe kuri uyu mukinnyi ahubwo bakareba ubuhanga afite.

"Afite ubuhanga, ni yo mpamvu twamuguze, niyo mpamvu kandi twamwifuzaga. Biragoye kuba hari byinshi namuvugaho kuko akiri umukinnyi wa Southampton."

"Ntabwo dushyiraho ibiciro, isoko niryo ribigena. Abafana ba Liverpool bakagombye kwibagirwa igiciro yaguzweho."

"Twakavuze gusa ku mukinnyi n’ibyo azazana mu ikipe; ubuhanga, ubunararibonye, n’uburyo yitwara."

Jurgen Klopp yasabye abafana ba Liverpool kwirengagiza amafaranga yaguzwe myugariro Virgil van DijkJurgen Klopp yasabye abafana ba Liverpool kwirengagiza amafaranga yaguzwe myugariro Virgil van Dijk

Mu mpeshyi, Virgil van Dijk yari yasabye ikipe ye ya Southampton kumureka akigira muri Liverpool, ariko iyi kipe y’abatagatifu ishinja Liverpool kwegera umukinnyi mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mukinnyi ukomoka mu Buholandi amaze gukinira Southampton imikino 12 muri uyu mwaka w’imikino, ni nyuma yo kuva mu mvune y’ivi yari amaranye igihe.

Virgil van Dijk yatangiye kwimura ibintu bye yitegura kujya mu mujyi wa LiverpoolVirgil van Dijk yatangiye kwimura ibintu bye yitegura kujya mu mujyi wa Liverpool

Klopp asanga uyu mukinnyi nta kizabirukansa kumushyira mu kibuga mu gihe yaba atarakira neza, ndetse yatangaje ko bizamusaba kubanza kumenya neza imikinire y’iyi kipe ya Liverpool.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru