RUHAGOYACU.com

Arsenal yaguze Lacazette, aba umukinni uhenze iyi kipe mu mateka

Arsenal yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Lyon ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa; Alexandre Lacazette amasezerano y’imyaka 5, aca agahigo ko kugurwa menshi mu ikipe ya Arsenal, atanzweho miliyoni 53 z’ama-pound.

Alexandre Lacazette yari mu Bwongereza kuva kuri uyu wa Kabiri, akora ikizamini cy’ubuzima.

Ikipe ya Arsenal yari yabanje gutanga amafaranga make kuri uyu mukinnyi w’imyaka 26, Lyon irayanga, ni ko gukomeza ibiganiro.

Lacazette aciye agahigo ko kugurwa menshi, aruta miliyoni 42.4 (£42.4m) ikipe ya Arsenal yishyuye Real Madrid mu 2013, ubwo yaguraga Mesut Ozil.

Alexandre Lacazette yabaye umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Abafaransa mu mwaka ushize w’imikino, atsinda ibitego 28, arushwa na Edinson Cavani watsinze ibitego 35.

Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 129 mu mikino 275 amaze gukina mu marushanwa yose atandukanye, kuva mu mwaka w’imikino 2009/10.

Mu cyumweru gishize, umuyobozi w’ikipe ya Arsenal; Ivan Gazidis yasezeranyije abafana kugura abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ubwo yasubizaga ibibazo byabo.

Abaye umukinnyi wa kabiri Arsenal imaze kugura nyuma ya myugariro w’ibumoso; Sead Kolasinac wavuye muri Schalke ku buntu, kuva umwaka ushize w’imikino urangiye i Burayi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Shyaka clever

    Kuya 12-07-2017 saa 09:35'

    Ndabashimira kutugezaho amakuri yiiburayo kugura ryabakinyi,
    So turashakako yatugurra abakinyi ark bakafufasha nabo dusanganywe bahaguma
    Theo Walcott, alex Sanchez,nabandi cyane cyane abobakinyi babongereza
    Murakoze

  2. HABYARIMANA

    Kuya 6-07-2017 saa 15:20'

    NDISHIMYECYANE KUBA ARSEN WENGA YAGUZUMWATAKA.UBANZIKIBAZOCYOKUDATWARIBIKOMBE KIGIYE KURANJYIRA

  3. rayonsport forever

    Kuya 6-07-2017 saa 12:39'

    waaoo!! amarira yabafana ba arsenal ashobora kuza gushira ndabona wenger wacu impiri yarayishe la cazette azabikora


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru