RUHAGOYACU.com

Lacazette agiye guca agahigo ko kugurwa menshi muri Arsenal

Rutahizamu w’ikipe ya Lyon ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa; Alexandre Lacazette agiye guca agahigo ko kugurwa menshi mu ikipe ya Arsenal, aho kuri ubu yamaze gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwe muri iyi kipe.

Andre Lacazette ari mu Bwongereza, aho byitezwe ko iyi kipe iza kumutangaho miliyoni 45 z’ama-pound (45m), akaba umukinnyi wa mbere uguzwe menshi mu mateka y’ikipe y’Abarashi.

Alaxandre Lacazette ari gukora teste medical muri Arsenal mbere yo kugurwa akayaboAlaxandre Lacazette ari gukora teste medical muri Arsenal mbere yo kugurwa akayabo

Ikipe ya Arsenal yari yabanje gutanga amafaranga make kuri uyu mukinnyi w’imyaka 26, Lyon irayanga, ni ko gukomeza ibiganiro.

Amafaranga uyu mugabo aza gutangwaho, ashobora kurenga miliyoni 52 z’ama-pound bitewe n’ibindi bizakwiyongeramo, araza kuba aruta miliyoni 42.4 (£42.4m) ikipe ya Arsenal yishyuye Real Madrid mu 2013, ubwo yaguraga Mesut Ozil.

Mesut Ozil yabaye umukinnyi wa mbere uhenze Arsenal mu 2013Mesut Ozil yabaye umukinnyi wa mbere uhenze Arsenal mu 2013

Alexandre Lacazette yabaye umukinnyi wa kabiri watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’Abafaransa mu mwaka ushize w’imikino, atsinda ibitego 28, arushwa na Edinson Cavani watsinze ibitego 35.

Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 129 mu mikino 275 amaze gukina mu marushanwa yose atandukanye, kuva mu mwaka w’imikino 2009/10.

Lacazette umaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa inshuro 11, yagiye yifuzwa n’amakipe menshi ndetse byarashobokaga ko yakwerekeza muri Atletico Madrid, iza guhanwa n’urukiko rw’imikino (CAS), ibuzwa kujya ku isoko muri iyi mpeshyi.

Lacazette yashoboraga kujya muri Atletico MadridLacazette yashoboraga kujya muri Atletico Madrid

Mu cyumweru gishize, umuyobozi w’ikipe ya Arsenal; Ivan Gazidis yasezeranyije abafana kugura abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru, ubwo yasubizaga ibibazo byabo.

Kugeza ubu, Arsenal imaze kugura umukinnyi umwe; myugariro w’ibumoso; Sead Kolasinac wavuye muri Schalke ku buntu, kuva umwaka ushize w’imikino urangiye i Burayi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru