RUHAGOYACU.com

Liverpool yasinyishije Chamberlain wifuzwaga na Chelsea avuye muri Arsenal

Liverpool yamaze gusinyisha Alex Oxlade-Chamberlain imukuye muri Arsenal kuri Miliyoni 35 z’Amapawundi, mu gihe Chelsea na yo yari imugeze ku buce ngo aze ayifashe kwisubiza igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize.

Kugeza mu rukerera nrwo kuwa kabiri tariki ya 29 Kanama, Chamberlain yari umukinnyi wa Chelsea usigaje gushyira umukono ku masezerano, ariko Liverpool ihita iyica inyuma isoza ibiganiro n’uwo musore uvuye muri Arsenal ya Arsene Wenger.

Chamberlain yamaze kujya i AnfieldChamberlain yamaze kujya i Anfield

Chamberlain w’imyaka 24 y’amavuko yari yemerewe umushahara wa 180.000 by’amapawundi ngo agume muri Arsenal ariko arabyanga, none yahisemo gusinya imyaka 5 muri Liverpool, akazajya ahembwa 120.000 by’Amapawundi buri cyumweru.

Kuva yava muri Southampton muri Kanama 2011, Chamberlain yakiniye Arsenal imikino 198, ayitsindamo ibitego 20.

Kuza kwa Chamberlain gushobora gutuma Umubiligi Divock Origi ahita atizwa mu ikipe ya Wolfsburg yo mu Budage.

Wenger ati ubwo namwe muraguze....Wenger ati ubwo namwe muraguze....

Chamberlain aje asanga abandi bakinnyi bakomeye Liverpool yasinyishije muir iyi mpeshyi, barimo Umunyamisiri Mohamed Salah wavuye muri AS Roma kuri Miliyoni 34 z’Amapawundi, Andrew Robertson wavuye muri Hull City kuri miliyoni 8 z’Amapawundi na rutahizamu Dominic Solanke wari usoje amasezerano ye muri Chelsea.

Liverpool yarimo igishaka Thomas Lemar wa Monaco ishaka gutangaho Miliyoni 75 z’Amapawundi ndetse na myugariro Virgil van Dijk wa Southampton, mu gihe nay o bitarenze iki cyumweru ishobora kuba yatakaje Philippe Coutinho ushakwa bikomeye na FC Barcelona.

Ibizamini by'ubuzima byarangiyeIbizamini by’ubuzima byarangiye

Alex Oxlade Chamberlain wasaga n'urambiwe kuba muri ArsenalAlex Oxlade Chamberlain wasaga n’urambiwe kuba muri Arsenal

Chamberlain yagiye abafana ba Arsenal bari bamaze kumuhagaChamberlain yagiye abafana ba Arsenal bari bamaze kumuhaga

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru