RUHAGOYACU.com

Manchester United yaguze umukinnyi wa mbere muri iyi mpeshyi

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kumvikana na Benfica kuri myugariro Victor Lindelof, aho bivugwa ko iyi kipe yo mu Bwongereza, izamutangaho asaga miliyoni 30 z’ama-pound (£30.7m).

Amakipe yombi yamaze kumvikana, hasigaye ubwumvikana hagati ya Manchester United n’uyu mukinnyi ukomoka muri Sweden, ndetse babinyujije ku rubuga rwa interineti rwabo, Manchester United batangaje ko bamaze kumvikana na Benfica, ndetse byose nibirangira bazemeza igurwa rya Victor Lindelof.

Manchester United na Benfica zamaze kumvikana ku igurwa rya Vctor LindelofManchester United na Benfica zamaze kumvikana ku igurwa rya Vctor Lindelof

Uyu musore ukina mu mutima wa ba myugariro akaba yarifujwe mu mashitani atukura kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Victor Lindelof w’imyaka 22, yageze muri Benfica mu 2011, avuye muri Vasteras SK y’iwabo muri Sweden, ayikinira imikino 73, aho batwaranye ibikombe bitatu bya shampiyona ya Portugal mu gihe kandi amaze gukina imikino 12 mu ikipe y’igihugu nkuru ya Sweden.

Victor Lindelof amaze gukina imikino 12 mu ikipe y'igihugu ya SwedenVictor Lindelof amaze gukina imikino 12 mu ikipe y’igihugu ya Sweden

Manchester United ikaba ikomeje kwifuza abakinnyi batandukanye barimo na Ivan Perisic wa Inter Milan, ni nyuma yo kutongerera amasezerano rutahizamu Zlatan Ibrahimovic uzava muri iyi kipe, aho Alvaro Morata wa Real Madrid ashobora kumusimbura.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. cassien mutokambari

    Kuya 28-06-2017 saa 12:22'

    ngomba kumenya abakinyi fc barcelona imaze kugura


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru