RUHAGOYACU.com

Manchester United yemeye kwishyura £75m kuri Lukaku

Ikipe ya Manchester United yamaze kwemeranywa na Everton ku igurwa rya rutahizamu wayo; umubiligi Romelu Lukaku w’imyaka 24, aho atangwaho miliyoni 75 z’ama-pound.

Uyu musore akaba yaratsinze ibitego 25 mu mikino 37 yakinnye muri shampiyona ishize y’u Bwongereza.

Iyi kipe ya Manchester United yifuzaga umukinnyi ushaka ibitego, ikaba ikuye amaso kuri Alvaro Morata w’ikipe ya Real Madrid.

Romelu Lukaku ahanganya n'abakinnyi ba Manchester UnitedRomelu Lukaku ahanganya n’abakinnyi ba Manchester United

Igurwa rya Romelu Lukaku ntirifite aho rihuriye no kuba Wayne Rooney ashobora kwerekeza muri Everton yavuyemo mbere yo kwerekeza muri Manchester United.

Jose Mourihno wari wagurishije Lukaku ubwo yari muri Chelsea mu myaka itatu ishize, agiye kongera gukorana na we, aho bivugwa ko kugura uyu mukinnyi hashobora kuba harimo n’uruhare rwa Paul Pogba usanzwe ari inshuti magara na Lukaku.

Lukaku na Pogba ni inshuti magara ndetse buri gihe baba bari kumwe mu biruhukoLukaku na Pogba ni inshuti magara ndetse buri gihe baba bari kumwe mu biruhuko
Aba bakinnyi bazaba bakinana mu mwaka utaha w'imikinoAba bakinnyi bazaba bakinana mu mwaka utaha w’imikino

Byitezwe ko kandi Manchester United irangiza igurwa ry’uyu mukinnyi mbere y’uko ikipe ihaguruka yerekeza muri Amerika, aho bazitegurira umwaka utaha w’imikino, ku buryo bajyana na Lukaku.

Lukaku yari ku rutonde rw’abakinnyi Mourinho yari yahaye umuyobozi wa Manchester United; Ed Woodward ubwo shampiyona y’umwaka ushize yari irangiye.

Lukaku ashobora gusinya vuba ku buryo ajyana na Manchester United muri AmerikaLukaku ashobora gusinya vuba ku buryo ajyana na Manchester United muri Amerika
Byari byitezwe ko Lukaku ashobora kujya muri Chelsea yajemo ubwo yavaga muri Anderlecht mu 2011, ariko birangiye agiye mu mashitani atukura.

Uyu mukinnyi ugurishwa na Mino Raiola, abaye uwa gatatu ugeze muri Manchester United agurishijwe na Raiola, inyuma ya Paul Pogba, Henrikh Mkhitaryan ndetse na Zlatan Ibrahimovic wari waje muri iyi kipe ku buntu, ikamusezerera mu kwezi gushize.

Kanda hano urebe abandi bakinnyi bose bamaze guhindura amakipe i Burayi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru