RUHAGOYACU.com

Mendy agiye guca agahigo ko kuba myugariro uhenze ku Isi

Ikipe ya Manchester City yamaze kwemera kwishyura miliyoni 52 z’ama-pound kuri myugariro w’ibumoso mu ikipe ya AS Monaco; Benjamin Mendy.

Benjamin Mendy w’imyaka 23 yageze mu ikipe ya AS Monaco aguzwe muri Marseille mu mpeshyi y’umwaka ushize w’imikino, aho muri uyu mwaka yakiniye Monaco iimikino 24, ayifasha gutwara shampiyona nyuma y’imyaka 17.

Igiciro uyu musore ashobora kugurwaho, kiraza guhita gisumba miliyoni zirenga 45 zishyuwe kuri myugariro w’iburyo; Kyle Walker mu ntangiriro z’uku kwezi mu gihe kandi aruta miliyoni 47,5 bivugwa ko zaguzwe Johnstones mu mwaka ushize n’ubwo ikipe ya Manchester City itaremeza igurwa ry’uyu mukinnyi.

Monaco yanze gutanga Medny itishyuwe arenga miliyoni 50 z'ama-poundMonaco yanze gutanga Medny itishyuwe arenga miliyoni 50 z’ama-pound

Benjamin Mendy araza kuba umukinnyi wa kane uguzwe n’yi kipe yo muri shampiyona y’u Bwongereza muri iyi mpeshyi, inyuma ya Walker, Bernardo Silva, na Ederson Moraes.

Kyle Walker ahanganye na Marcus RashfordKyle Walker ahanganye na Marcus Rashford

Iyi kipe ya Manchester City ikaba ikomeje no kwifuza myigariro w’iburyo wo mu ikipe ya Real Madrid; Danilo w’imyaka 26.

Nyuma y’umukino batsinzwemo na Manchester United 2-0 i Houston, umutoza wa Manchester City; Pep Guardiola yemeje ko bari kuganira n’abakinnyi bagera kuri bane.

Abakinnyi 10 bahenze bamaze kugurwa muri Premier League muri iyi mpeshyiAbakinnyi 10 bahenze bamaze kugurwa muri Premier League muri iyi mpeshyi

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Titi

    Kuya 22-07-2017 saa 19:16'

    Ntabwo ari umukinnyi wakasema city izaba iguze azaba ari uwahatanu kuko hari umubtesilien witwa lwiz baguze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru