RUHAGOYACU.com

Mohamed Salah abaye uwa 2 ukoze amateka muri Afurika, agurwa menshi na Liverpool

Ikipe ya Liverpool yamaze kwemeza igurwa ry’umunya-Misiri; Mohammed Salah wakiniraga ikipe ya AS Roma mu kibuga hagati, ku masezerano y’imyaka itanu.

Mohamed Salah yaguzwe na Liverpool kuri uyu wa kane, atanzweho miliyoni 39 z’ama-pound nyuma yo gukorera ikizamini cy’ubuzima kuri Melwood, aho Liverpool yitoreza.

Ku gaciro k’ifaranga gahari ubu, igiciro cy’uyu mukinnyi kiri munsi gato y’amafaranga menshi yaguzwe Andy Carroll aza muri Liverpool mu 2011, ariko nanone akangana n’ayaguzwe Sadio Mane ubwo yazaga muri Liverpool mu 2016, ndetse aba bakaba ari bo bakinnyi bahenze mu mateka y’abakomoka muri Afurika.

Liverpool yemeje ko ysinyishije Mohamed Salah ukomoka mu MisiriLiverpool yemeje ko ysinyishije Mohamed Salah ukomoka mu Misiri

Uyu musore akaba yarashoboraga kwerekeza mu ikipe ya Liverpool mu 2014, mbere yo kwerekeza muri Chelsea, ubwo yakiniraga ikipe ya Basel.

Umutoza w’ikipe ya Liverpool; Jurgen Klopp yatangaje ko yagiye akurikirana cyane uyu mukinnyi, ku buryo asanga hari byinshi azafasha ikipe ya Liverpool.

Mohamed Salah azajya yambara nimero 11 muri Liverpool, aho uwari usanzwe uyambara, Roberto Firmino azajya yambara nimero 9.

Yahawe nimero 11 yambarwaga na Firmino, uzambara 9Yahawe nimero 11 yambarwaga na Firmino, uzambara 9

Uyu mukinnyi wabanje gutizwa muri Roma avuye muri Chelsea, mbere y’uko imusinyisha, yatsinze ibitego 15 muri shampiyona y’u Butaliyani, mu mikino 31 yayikiniye, basoza ku mwanya wa kabiri.

Uyu abaye uwa kabiri uguzwe na Liverpool muri iyi mpeshyi, aho yiyongereye kuri Dominic Solanke wavuye muri Chelsea, nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20, atsinda ibitego byinshi, aho azagera muri iyi kipe tariki ya 1 Nyakanga, ni nyuma yaho bishyizwe mu nkiko ndetse byitezwe ko azatangwaho miliyoni 3 z’ama-pound.

Salah yakiniraga AS Roma mu Butaliyani hamwe na Eden DzekoSalah yakiniraga AS Roma mu Butaliyani hamwe na Eden Dzeko

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Izindi nkuru

Elyse Kuya 23-06-2017 saa 07:52'

kazeneza muri LFC urisanga ngwino udufashe gutsinda amakipe kdi ndemezako Muhammed salah haribyishi azadufasha kubijyanye nubusatirizi nacyaneko ari umukinnyi wihutacyaneee kdi unafite imbaraga njyendabona ari amata abyaye amavuta numukinnyi uzisanga cyaneeee mumukino Liverpool ikina wokwihutacyaneeee ahubwo coach klop nagire vuba atugurire na naby keita hamwe na aubemeyang ikipe yacu ihinduke iyabanyafurika ahandi ngurebe ikipe ngo turazihabura...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!