RUHAGOYACU.com

Newcastle United yasinyishije babiri igurisha Townsend

Ikipe ya Newcastle United yamanutse, nyuma yo kutitwara neza muri Shampiyona ishize ya 2015-2016 mu gihugu cy’u Bwongereza (England Premier League).

Aho yiteguye gukina muri Shampiyona ya Championship izatangira tariki ya 5/08/2016 ubwo izaba yasuye ikipe ya Furham.

Newcastle United yatangiye gusinyisha bamwe mu bakinnyi bashya ari nako igurisha bamwe mubo yari ifite, abakinnyi babiri, Matt Ritchie wakiniraga ikipe ya Bournemouth na Dwight Gayle wakinaga muri Crystal Palace.

Matt Ritchie ufite imyaka 26 y’amavuko yaguzwe Miliyoni 12 zama Pawundi, yasinyiye Newcastle United imyaka 5.

Dwight Gayle wakiniraga ikipe ya Crystal Palace yasinyiye guzakinira Newcastle United imyaka 5, agurwa miliyoni 10 zama pawundi.

Umukinnyi Andros Townsend, Newcastle United yari yamuguze mu kwezi kwa mbere imukuye muri Tottenham H. imuguze Miliyoni 12 zama Paundi yamugurishije muri Crystal Palace, Miliyoni 13 zama Pawundi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru