RUHAGOYACU.com

Neymar arasinya imyaka 5 muri PSG, abe umukinnyi uhenze ku Isi

Rutahizamu w’umunya-Brazil; Neymar agiye kuba umukinnyi uhenze mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, agurwa miliyoni 222 z’ama-euro n’ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ndetse uyu azajya ahembwa kurusha abandi bakinnyi bose i Burayi.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Neymar yemerewe kuva muri Barcelone, aho ubu bivugwa ko yamaze kugera i Porto agakora ikizamini cy’ubuzima mbere gusinyira Paris Saint-Germain kuri uyu wa Gatanu.

Uyu musore w’imyaka 25 azajya ahabwa ibihumbi 596,000 by’ama-pound ku cyumweru, bamaze gukuraho imisoro, ndetse azajya abona asaga miliyoni 45 z’ama-pound ku mwaka.

Neymar agiye kuba umukinnyi uhenze ku Isi Neymar agiye kuba umukinnyi uhenze ku Isi

Bivugwa ko ufashe amafaranga agurwa uyu mukinnyi, kongeraho amafaranga azajya ahabwa mu ikipe ya Paris Saint-Germain mu gihe cy’imyaka 5, Neymar azaba atanzweho arenga miliyoni 450 z’ama-pound, £450m (€500m).

Kugeza ubu ikipe ya Paris Saint-Germain ntiremeza niba yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Barcelone ku igurwa ry’uyu mukinnyi mu gihe abakinnyi bagenzi be barimo Lionel Messi bagiye bamwifuriza kuzahirwa.

Mu gihe FC Barcelone ikomeje kwifuza Philippe Coutihno wa Liverpool ngo ajye gusimbura Neymar, abafana bifuza ko iyi kipe yasinyisha Paulo Dybala wa Juventus cyangwa Kylian Mbappe wa AS Monaco.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ALEXIS SHUKURU SANCHEZ

    Kuya 4-08-2017 saa 09:42'

    Mutubyire Transfert Za Arsenal Kandi Nimba Alexis Sanchez Nimba Aragenda Ndi Ibunagana Muri Congo Nkaba Nkinira Ikipe Ya T P B13 OU JUVENTUS


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru