RUHAGOYACU.com

Paul Pogba aciye agahigo ko kugurwa menshi ku Isi, asinya imyaka 5 muri Man United

Umufaransa wakiniraga ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Paul Pogba yaciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi uguzwe amafaranga menshi ku Isi, aho yaguzwe na Manchester United ku kayabo ka miliyoni 89 z’ama-pound.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Manchester United yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 5 ishobora kongerwa.

Ku munsi w’ejo, uyu mukinnyi yari yategewe indege yihariye, ngo ajye gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Manchester United, aho yageze aherekejwe na maman we umubyara.

Paul Pogba w’imyaka 23, yavuye muri Manchester United mu 2012 amaze gukina imikino itatu mu ikipe nkuru, aho kugeza ubu yari amaze imyaka 4 muri Juventus, yakiniye imikino 124, agatsinda ibbitego 28.

"Nishimiye kugaruka muri United. Ni ikipe ifite umwanya udasanzwe mu mutima wanjye, kandi nishimiye gukorana na Jose Mourinho. Nagize ibihe byiza na Juventus ngira ibihe byiza n’abakinnyi batandukanye bari bamaze kuba inshuti zanjye. Ariko niwo mwanya ngo ngaruke I Old Trafford. Nakundaga gukinira imbere y’abafana benshi kandi niteguye gukorera ikipe, Iyi niyo kipe nizeye ko nzagera kubyo nifuza mu mupira w’amaguru."- Pogba.

Mu minsi ishize, ibinyamakuru bitandukanye ku Isi, byanditse ko Paul Pogba yamaze kugurwa na Manchester United, ariko byamaganirwa kure n’umu-agent we, nk’uko RuhagoYacu yabyanditse.

Kanda hano urebe urrutonde rw’abakinnyi 10 baguzwe menshi ku Isi.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru