RUHAGOYACU.com

Paul Pogba yaciye agahigo ko kugurwa menshi ku Isi- 10 ba mbere bahenze mu mateka ya ruhago

Umufaransa w’imyaka 23, Paul Pogba wakiniraga ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani mu kibuga hagati, yamaze kugurwa na Manchester United yavuyemo mu 2012.

Paul Pogba yatanzweho miliyoni 100 z’ama-pound (£100m ) ni ukuvuga asaga miliyari 103 (103,020,041,389 Rwf) z’amafaranga y’u Rwanda, aho abaye umkinnyi wa kane mushya iyi kipe iguze. Ni nyuma ya Eric Bertrand Bailly, Henrikh Mkhitaryan na Zlatan Ibrahimovic.

Pogba yakiniraga JuventusPogba yakiniraga Juventus
Yari amaze iminsi mu biruhuko muri USAYari amaze iminsi mu biruhuko muri USA
Yavuye muri Man United mu 2012Yavuye muri Man United mu 2012

Ubwo yavaga muri iyi kipe y’amashitani atukura mu 2012, yerekeza muri Juventus, Pogba wari ufite imyaka 19 gusa, yatanzweho ibihimbi 800 by’ama-pound.

Uyu mukinnyi akaba aciye agahigo ko kuba ari we mukinnyi uhenze kurusha abandi mu mateka ya ruhago ku Isi, agahigo yambuye Gareth Bale wa Real Madrid watanzweho miliyoni 86 z’ama-pound ubwo yabaga muri Tottenham mu 2014.

Abakinnyi 10 bahenze mu mateka ya ruhago ku Isi

  1. Paul Pogba - Juventus — Man United £100m
  2. Gareth Bale - Tottenham — Real Madrid £86m
  3. Cristiano Ronaldo - Man United — Real Madrid £80m
  4. Gonzalo Higuain - Napoli — Juventus £76m
  5. Neymar - Santos — Barcelona £72m
  6. Luis Suarez - Liverpool — Barcelona £63m
  7. James Rodriguez - Monaco — Real Madrid £60m
  8. Angel di Maria - Real Madrid — Man United £60m
  9. Kaka - Milan — Real Madrid £56m
  10. Kevin De Bruyne - Wolfsburg — Man City£55m
Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. mashiti

    Kuya 17-01-2017 saa 05:59'

    icyangombw nibyo azakora

  2. Bahati

    Kuya 31-07-2016 saa 04:01'

    Viva man u

  3. Bahati

    Kuya 31-07-2016 saa 04:01'

    Viva man u

  4. niyonshuti eric

    Kuya 30-07-2016 saa 04:33'

    man yaba ihubutse pongumpa na kwiye ayo mafaranga

  5. gasore

    Kuya 29-07-2016 saa 23:42'

    umunyamakuru ni sagihobe kabisa.
    tranfert ya Paul ntirarangira
    we call it gushyuhaguzwa.
    haaaaaass

  6. H.A.jmv

    Kuya 29-07-2016 saa 14:02'

    Cong’s kuba fans ba man u kubwa pogba

  7. Keza Ketia

    Kuya 29-07-2016 saa 13:22'

    Aha muratubishye iyi transfer ntirabaho baracyumvikana, muduhe source


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru