RUHAGOYACU.com

Real Madrid igiye kwishyura akayabo ka €180m kuri Mbappe

Real Madrid igiye guca agahigo ko kugura umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago ku Isi, aho kuri ubu bivugwa ko yamaze kumvikana na AS Monaco kuri miliyoni 180 z’ama-euro, ikagura Kylian Mbappe.

Uretse ibiri hagati ya Paris Saint-Germain na FC Barcelone, aho iyi kipe yo mu Bufaransa ishaka gutanga miliyoni 222 z’ama-euro ngo igure Neymar, kugeza ubu Mbappe ashobora kuba umukinnyi uhenze ku Isi ku myaka 18 gusa.

Paul Pogba ni we wariumukinnyi uhenze ku Isi, nyuma yo kugurwa na Manchster United miliyoni 105 z’ama-euro ubwo yavaga muri Juventus yerekeza muri Manchester United mu mpeshyi y’umwaka ushize w’imikino.

Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje iyi nkuru, kivuga ko miliyoni 180 ziza kugurwa Mbappe, zirimo 160 aza gutangwaho ku masezerano y’imyaka itandatu, na 20 zishobora kuziyongeraho bitewe n’uko azaba yitwara muri Real Madrid, n’ubwo ibi bishobora no kugera kuri miliyoni 30 z’ama-euro.

Ku myaka 18 Mbappe agiye kugurwa akayabo na Real MadridKu myaka 18 Mbappe agiye kugurwa akayabo na Real Madrid

Kylian Sanmi Mbappé Lottin yatangiye gukina mu ikipe ya mbere ya Monaco mu 2015, aho mu mwaka wa mbere yatsinze ibitego 1 mu mikino 14 mu gihe mu mwaka ushize w’imikino yafashije iyi kipe kwegukana shampiyona nyuma y’imyaka 17, ayitsindira ibitego 26 mu mikino 44, naho mu ikipe y’igihugu y’Abafaransa amaze gukina imikino 4 gusa.

Monaco yari yasabye ko uyu mukinnyi yagurwa miliyoni 190 z’ama-euros, ariko bivugwa ko Real Madrid yemeye kwishyura 180, nyuma yo kumvikana hagati y’impande zombi, binyuze kuri Florentino Perez, perezida w’ikipe ya Real Madrid na Jose Angel Sanchez uyobora AS Monaco, aba bombi bahuriye i Los Angeles.

Kylian Mbappe bivugwa ko kandi yifuzwaga n’ikipe ya Mnchester City, nyuma y’aho PSG isa n’ikuye amaso kuri uyu mukinnyi, mu gihe n’umutoza Arsene Wenger yagiye agaragaza ko uyu mukinnyi ukiri muto, Arsenal yamwifuza.

Uyu mukinnyi ukiri muto yatangiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u BufaransaUyu mukinnyi ukiri muto yatangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa

Abakinnyi 5 bahenze ku Isi

  • Kylian Mbappe - £160m (?)
  • Paul Pogba - £89m
  • Gareth Bale - £85m
  • Cristiano Ronaldo - £80m
  • Gonzalo Higuaín - £76m
  • Neymar - £75m

Pogba uri kumwe na Lukaku, niwe wari umukinnyi uhenze ku IsiPogba uri kumwe na Lukaku, niwe wari umukinnyi uhenze ku Isi
Bamwe barabihakan(y)a....Bamwe barabihakan(y)a....

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kalisa

    Kuya 26-07-2017 saa 01:57'

    Nubwo bwose amafranga yashajije abayatunze, uriya mwana aramutse aguzwe ariya mafranga nzahita ndeka gukurirana ruhago nimukire muri rugby! Ni nako bizagenda Neymar naramuka aguzwe ari kwandikwa n’ubwo bwose ntaho ahuriye na kadogo wa Monaco...


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru