RUHAGOYACU.com

Real Madrid yasinyishije Hernandez imyaka 6

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha myugariro w’ikipe ya Atletico Madrid; Theo Hernandez ku masezerano y’imyaka itandatu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ntiyari agakiniye na rimwe ikipe nkuru ya Atletico Madrid kuri ubu yifuzaga kumuha amasezerano mashya.

Theo Hernandez yari mu ikipe ya Atletico Madrid kuva afite imyaka 11, yanze kongera amasezerano no kugira indi kipe yerekezamo atari Real Madrid.

Amakipe ya FC Barcelone na Liverpool na yo yifuzaga uyu mukinnyi, ariko ikipe ya Atletico Madrid yatangaje ko uyu musore ukiri muto yagaragaje ko yifuza kujya i Bernabeu, aho azasinya imyaka itandatu.

Uyu mukinnyi yari mu ntizanyo mu ikipe ya Alaves yakiniye mu mwaka ushize w’imikino, aho mu mikino 38 yagaragayemo, yatsinze ibitego 2, atanga imipira yavuyemo ibindi bitego 4, mu gihe kandi yabonye amakarita 12 y’umuhondo n’abiri y’umutuku.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru