RUHAGOYACU.com

Riyad Mahrez yasabye Leicester City kumurekura akigendera

Uwahoze ari umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’Ubwongereza, umunyalgeria Riyad Mahrez, yatunguze isi kuri uyu wa kabiri, ubwo yatangazaga ko yifuza ibirenze bityo ko ashaka kujya kugerageza amahirwe ahandi hatari muri Leicester City yakiniraga.

Uyu mugabo w’imyaka 26 yifujwe n’amakipe menshi kuva mu mwaka ushize wa shampiyona gusa birangira yongereye amasezerano na Leicester yari yegukanye shampiyona. Kuri ubu ariko, Mahrez akaba yabwiye ikipe ye kwemera ibiganiro n’ikipe yamwifuza, mu gihe yaba ibona iri gutanga amafaranga ajyanye n’agaciro ke.

Mahrez yegukanye Premier League ari kumwe na Leicester, anatorwa nk'umukinnyi w'umwakaMahrez yegukanye Premier League ari kumwe na Leicester, anatorwa nk’umukinnyi w’umwaka

Amakuru ava ku begereye uyu mwarabu avuga ko Riyad Mahrez yifuza kuguma mu Bwongereza gusa akaba yakinira ikipe ihora ihatanira ibikombe.

Gusohoka kwa Mahrez muri Leicester ariko biri buze kugorana kurushaho, cyane ko amasezerano aheruka gusinya nta hantu yashyizemo amafaranga agomba kugurwa mu gihe hari amakipe amwifuje(release clause).

Mahrez atangaza ibyo kuva muri iyi kipe y’imihari yagize ati: “Mu cyubahiro mpa ikipe ya Leicester City, ndashaka rwose kuvugisha ukuri ndetse singire icyo mbakinga nkababwira ko numva ari cyo gihe cyo gushakira ahandi”.

“Mu mpeshyi iheruka nagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’ikipe ansaba ko nagumana n’ikipe undi mwaka kugira ngo nyifashe ibishoboka kubera ibihe byagombaga gukurikira gutwara igikombe ndetse no gukina imikino ya Champions League. Gusa ndifuza kuri ubu ibirenzeho nkabona uyu ari wo mwanya wo kugerageza ubundi buzima bushya”.

Riyad Mahrez yifujwe n'amakipe arimo Arsenal na Liverpool birangira yigumiye King Power. Ngo igihe ni iki cyo kugendaRiyad Mahrez yifujwe n’amakipe arimo Arsenal na Liverpool birangira yigumiye King Power. Ngo igihe ni iki cyo kugenda

“Mu byukuri mfitanye umubano mwiza n’umuyobozi w’ikipe ndetse n’undi wese ubarizwamo nkaba nizera ko nashoboye kubishyura icyizere bangiriye, nkabigaragariza mu mikinire yange no kwitanga ubwo nari hano”.

“Nagize imyaka ine y’agatangaza muri Leicester, ndetse nakunze buri bihe twagiranye. Bintera ishema kuba narabaye umwe mu bageranye n’iyi kipe ku bigwi twagezeho, harimo no kwegukana shampiyona y’Ubwongereza”.

“Umubano mfitanye n’iyi kipe ndetse n’abafana bacu beza ni ikintu nzahora mbitse ibihe byose. Ndizera ko bazumva kandi bakubaha iki cyemezo”.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru