RUHAGOYACU.com

Uburyo Manchester United izajya ikina harimo Nemanja Matic

Ikipe ya Manchester United yaraye isinyishije umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea; umunya-Serbia Nemanja Matic w’imyaka 28, atangwaho miliyoni 40 z’ama-pound ku masezerano y’imyaka itatu.

Nemanja Matic yabaye umukinnyi wa gatatu mushya uguzwe na Manchester United muri iyi mpeshyi, inyuma ya Victor Lindelof, myugariro waguzwe muri Benfica na rutahizamu Romelu Lukaku waguzwe muri Everton.

Uyu mukinnyi akaba agiye kongera gukorana n’umutoza Jose Mourinho babanye mu ikipe ya Chelsea, bagatwarana Premier League mbere y’uko Mourinho yirukanwa mu 2015.


Matic agiye kongera gukorana na MourinhoMatic agiye kongera gukorana na Mourinho

Kuza kwa Matic bamwe babibona nko kubura umwanya kudasubirwaho kuri Marouane Fellaini mu gihe kandi ibi bishobora no korohereza Paul Pogba wagiye agorwa no gukina uyu mwanya w’imbere ya ba myugariro.

Fellaini ashobora kubura umwanya ubanza mu kibuga muri Manchester UnitedFellaini ashobora kubura umwanya ubanza mu kibuga muri Manchester United
Pogba ahanganye na MaticPogba ahanganye na Matic

Nemanja Matic yitezwe kuba umusimbura wa kapiteni wa Manchester United; Micheal Carrick, aho ku myaka ye 36, Mourinho asanga adashobora kujya akina imikino yose iyi kipe izitabira mu mwaka utaha w’imikino, aho bazakina amarusahwan arimo; FA Cup, League Cup, Premier League na UEFA Champions League.

Dore uburyo Manchester United ishobora kuzajya ikina harimo Nemanja Matic:

Uburyo Manchester United ishobora kujya ikina harimo MaticUburyo Manchester United ishobora kujya ikina harimo Matic
Matic ahanganye n'abakinnyi ba United bagiye kujya bakinanaMatic ahanganye n’abakinnyi ba United bagiye kujya bakinana

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru