RUHAGOYACU.com

Ushinzwe kugurisha Pogba yanyomoje amakuru y’igurwa ry’uyu mukinnyi na Manchester United

Ushinzwe kugurisha umukinnyi w’umufaransa Paul Pogba, umutaliyani ufite inkomoko mu Buholandi, Mino Raiola yanyomoje amakuru yavugwaga ko uyu mukiriya we yamaze gusubira mu ikipe ya Manchester United.

Ku munsi w’ejo hashize, nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’Ubutaliyani n’Ubwongereza byatangaje ko Paul Pogba yamaze kugurwa na Manchester United kuri miliyoni 100 z’ama-pound ndetse aba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago.

Abinyujije kuri Twitter, Mino Raiola yanyomoje aya makuru, avuga ko abanyamakuru bameze nk’inyoni za gasuku kandi bavuga ibitari byo.

Mino Raiola yatangaje ko transfer ya Pogba itararangiraMino Raiola yatangaje ko transfer ya Pogba itararangira
Mino Raiola ubwo yari kumwe na Mario Balotelli mu 2013Mino Raiola ubwo yari kumwe na Mario Balotelli mu 2013

Uyu mugabo wanagurishije Zlatan Ibrahimovic muri United yakomeje avuga ko ari imikino iri kuba hagati y’itangazamakuru ry’abataliyani n’Abongereza, ko amakipe yombi atarumvikana.

Mu gihe ku munsi w’ejo byavugwaga ko Paul Pogba yanakorewe isuzuma ry’ubuzima, bikomeje kuvugwa ko impamvu yo kuba uyu mukinnyi ataragurwa, ari amafaranga Raiola yifuza kubona muri iyi transfer, aho yifuza 20% by’agomba kugurwa uyu mukinnyi, hafi miliyoni 20 z’ama-pound.

Ejo hashize, byavugwaga ko yemeye kwakira 10%, akongererwaho uduhimbazamusyi dutandukanye.

Uretse ikipe ya Manchester United yifuza gusubirana uyu mukinnyi, n’umutoza wa Real Madrid, Zinedine Zidane aherutse gutangaza ko nabo bagura Paul Pogba.

Kuwa Kane, ikinyamakuru Independent cyanditse ko umutoza Jose Mourinho yoherereje ubutumwa umuyobozi wa Manchester United Woodward, amubwira ko nibigera kuwa Mbere w’icyumweru gitaha Paul Pogba ataraza, bazamureka bakagura Blaise Matuidi ukinira Paris-St.Germain yo mu Bufaransa.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru