RUHAGOYACU.com

Walker agiye kuba myugariro uhenze mu mateka ya ruhago ku Isi

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Tottenham ku igurwa ry’umukinnyi wayo w’inyuma; Umwongereza Kyle Walker ukina iburyo.

Uyu mugabo w’imyaka 27 byitezwe ko akora ikizamini cy’ubuzima, akerekeza muri Manchester City kuri uyu wa Gatanu nyuma yaho amakipe yombi yemeranyijwe kuri miliyoni 50 z’ama-pound.

Klye Walker wageze muri Tottenham mu 2009, avuye muri Sheffield United, ntabwo ari bwitabira imyitozo yo gutegura umwaka utaha wa shampiyona hamwe na Tottenham kuri uyu wa Gatanu, ahubwo azerekeza muri Amerika, asanga Manchester City kuwa Mbere.

Kyle Walker agiye kuba myugariro uhenze ku IsiKyle Walker agiye kuba myugariro uhenze ku Isi

Ikipe ya Manchester City kandi byitezwe ko irangizanya na Monaco kuri miliyoni40 z’ama-pound bamaze kumvikanaho kuigurwa rya Benjamin Mendy ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Uyu musore w’imyaka 22 w’umufaransa, yasizwe n’ikipe ya Monaco yamaze gutangira kwitegura umwaka utaha w’imikino mu Busuwisi.

Benjiamin Mendy na we ategerejwe muri Manchester CityBenjiamin Mendy na we ategerejwe muri Manchester City

Kuva City irekuye Pablo Zabaleta na Bacary Sagna, ndetse igatakaza amahirwe yo kugura Dani Alves wagiye muri PSG, ikomeje gushaka aba bakinnyi bombi.

Wlaker umaze gukina imikino 183 ya Premier League, n’imikino 27 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, naramuka aguzwe miliyoni 50 z’ama-pound araba abaye myugariro uhenze mu mateka ya ruhago ku Isi nzima.

Uyu mukinnyi waje mu ikipe y’umwaka ya shampiyona y’u Bwongereza, araza kuba abaye uwa gatatu usinyiye City, inyuma ya Bernardo Silva ukina hagati n’umunyezamu Ederson Moraes.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Izindi nkuru

Nkundabagenzi pierre Kuya 15-07-2017 saa 20:01'

Kuba uriya mudefansaire unyura kuruhande yaba agiye kujya mur city, byabyiza kuko city impande zayo zahita ziryana sison itaha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!