RUHAGOYACU.com

West Ham yasinyishije Feghouli ukomoka muri Algeria

Ikipe ya West Ham United yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza yamaze kugura Sofiane Feghouli ukomoka muri Algeria ku masezerano y’imyaka 3.

Sofiane Ferghouli w’imyaka 26 yari asanzwe akinira ikipe ya Valencia yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne, mu kibuga hagati, aho yayitsindiye ibitego 42 mu mikino 243.

Feghouli akaba amaze gukinira ikipe y’igihugu cye mu mikino 40, y’amarushanwa atatu akomeye.

Uyu akaba abaye umukinnyi wa kabiri iyi kipe isinyishije, ni nyuma ya Havard Nordtveit uzava muri Borussia Monchengladbach tariki ya 1 Nyakanga 2016.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Kugura abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru