RUHAGOYACU.com

Arsenal vs Man United: Ibyatangajwe n’amakuru avugwa mu makipe yombi

Amakipe ya Arsenal na Manchester United arahurira mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza kuri uyu wa Gatandatu saa 19:30 kuri Emirates Stadium ya Arsenal.

Arsenal y’umutoza Arsene Wenger yatsinze umukino iheruka gukina kuwa Gatatu ku bitego 5-0 ikina na Huddersfield mu gihe Manchester United yatsinze ibitego 4-2 ubwo yahuraga na Watford FC.

Ni ku nshuro ya 51 amakipe yombi agiye guhura muri Premier League, Manchester United yatsinzemo imikino 22, Arsenal 13, banganya imikino 15 mu gihe mu mateka yazo zombi muri shampiyona, bamaze guhura inshuro 196.

Arsenal yatsinze imikino yombi iheruka kwakiramo Manchester United muri shampiyona ku bitego 3-0 mu 2015 na 2-0 mu 2016.

Arsenal yatsinze imikino ibiri iheruka guhuramo na Manchester United mu rugo- Welbeck (wakiniye Man United) na Sanchez bari mu batsindiye iyi kipe y'i LondresArsenal yatsinze imikino ibiri iheruka guhuramo na Manchester United mu rugo- Welbeck (wakiniye Man United) na Sanchez bari mu batsindiye iyi kipe y’i Londres

Arsene Wenger yatsinze Jose Mourinho kuri ubu utoza Manchester United inshuro ebyiri muri 17 bamaze guhuramo, aho Mourinho we yamutsinzemo inshuro umunani.

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino......

Ku ruhande rwa Arsenal, uretse Santi Cazorla umaze igihe kirekire mu mvune, Alexandre Lacazette ni we udahari kuri uyu wa Gatandatu, ni nyuma yo kugira ikibazo cy’imitsi ku mukino batsinzemo kuwa Gatatu, akanatsinda igitego gifungura amazamu.

Ku ruhande rwa Manchester United, Jose Mourinho yavuze ko Nemanja Matic wagize ikibazo cy’imitsi agasimburwa kuwa Kabiri ajyana na bagenzi be ariko atazi neza niba azakina mu gihe Marouane Fellaini kandi ashidikanywaho naho Eric Bailly, Phil Jones na Michael Carrick baracyari hanze.

Nemanja Matic (ubanza ibumoso) yajyanye na bagenzi be nubwo ngo umutoza atazi neza niba azakinaNemanja Matic (ubanza ibumoso) yajyanye na bagenzi be nubwo ngo umutoza atazi neza niba azakina


Ibyo abatoza bombi batangaje......

"Manchester United ni ikipe ikomeye, niteze ko dushobora guhangana n’ibibazo byose ishobora kuduteza. Bazadusatira birumvikana. Ntabwo bazugarira gusa."

"Ndashaka gufata umwanya nkategura ikipe yanjye neza, ikagira amahirwe yo gutsinda umukino. Manchester United ihagaze neza, natwe duhagaze neza, ku bw’ibyo uzaba ari umukino ukomeye."- Arsene Wenger.

Arsene Wenger yiteze umukino utoroshye kuri uyu wa GatandatuArsene Wenger yiteze umukino utoroshye kuri uyu wa Gatandatu

"Niba dufite umupira, duzasatira turi abakinnyi 11. N’umunyezamu agomba kumenya icyo gukora igihe dufite umupira."

"Hari imikino ikomeye nibuka. Na mbere y’uko nza mu Bwongereza, imyaka nyinshi yari Arsenal na Manchester United zabaga zihanganiye igikombe."- Jose Mourinho.

Mourinho kandi yavuze ko ejo hashize (kuwa Kane) yarebaga filimi ya Bjorn Borg na John McEnroe bakinnye Tennis mu myaka y’1980, ndetse abona umubano we na Wenger bameze nk’aba bombi nubwo yirinze kubisobanura.

Mourinho yavuze ko bazasatira ari 11, bakugarira ari abakinnyi 11Mourinho yavuze ko bazasatira ari 11, bakugarira ari abakinnyi 11
Mourinho ngo yarebye filimi ya Bjorn Borg na John McEnroe, ndetse asanga we na Wenger ari ukoMourinho ngo yarebye filimi ya Bjorn Borg na John McEnroe, ndetse asanga we na Wenger ari uko

Uko ku munsi wa 15 wa shampiyona mu Bwongereza bazahura

Kuwa Gatandatu

Chelsea v Newcastle (14:30)
Brighton v Liverpool (17:00)
Everton v Huddersfield (17:00)
Leicester v Burnley (17:00)
Stoke v Swansea (17:00)
Watford v Tottenham (17:00)
West Brom v Crystal Palace (17:00)
Arsenal v United (19:30)

Ku Cyumweru

Bournemouth v Southampton (15:30)
Man City v West Ham United (18:00)

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru