RUHAGOYACU.com

Arsene Wenger ashobora guhanirwa amagambo yatangaje ku musifuzi Mike Dean

Umutoza w’ikipe ya Arsenal; Arsene Wenger ashobora gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Bwongereza kubera amagambo yatangaje ku musifuzi Mike Dean wayoboye umukino banganyijemo na West Bromwich Albion igitego 1-1 ku Cyumweru.

Muri uyu mukino, Arsenal yishyuwe igitego ku munota wa 89, ubwo Mike Dean yatangaga penaliti ku ruhande rwa West Bromwich Albion, ni nyuma yo kwemeza ko Calum Chambers yakoze umupira wari ugaruwe na Kieran Gibbs, akawukora n’ukuboko.

Gibbs ahindura umupira wakozwe na Chambers.......Gibbs ahindura umupira wakozwe na Chambers.......
Mike Dean abwira Chambers ko yakoze umupira n'ukubokoMike Dean abwira Chambers ko yakoze umupira n’ukuboko
Jay Rodriguez yinjije peanliti yatumye Arsenal idatahana amanota atatuJay Rodriguez yinjije peanliti yatumye Arsenal idatahana amanota atatu

Arsene Wenger utarishimiye iki cyemezo cy’umusifuzi yatangaje ko atishimyie ibyo Mike Dean yakoze ndetse "Yabonye ibyo yashaka kubona gusa’’.

Uyu mutoza w’umufaransa wigeze guhagarikwa imikino ine muri Mutarama umwaka ushize ubwo yabwiraga nabi umusifuzi Anthony Taylor, akanamusunika bakina na Burnley, ashobora kongera gufatirwa ibihano byo kutagera ku kibuga nyuma yo kwibasira Dean n’abandi basifuzi bo mu Bwongereza.

Arsene Wenger ntiyishimiye icyemezo cyafashwe n'umusifuziArsene Wenger ntiyishimiye icyemezo cyafashwe n’umusifuzi

Wenger utarishimiye uburyo ikipe ye ysihyuwemo mu minota ya nyuma ubwo umukino wari urangiye yavuze ko yarakajwe n’uko ibi bimaze kuba ku ikipe ye inshuro nyinshi, harimo no ku mikino bahuyemo na Stoke City, Watford, Manchester City na West Brom.

Uyu mutoza yavuze ko yakomeje kurwana intambara ikomeye mu myaka yashize ngo abasifuzi babe abanyamwuga ariko byakomeje kwanga ndetse ngo nubwo mu Bwongereza no mu Butaliyani ariho haba abasifuzi beza mu Burayi, uko Abongereza bitwara aribyo byatumye batazasifura igikombe cy’Isi.

Wenger afite agahigo ko kuba ari we mutoza umaze gutoza imikino myinshi ya Premier League 811Wenger afite agahigo ko kuba ari we mutoza umaze gutoza imikino myinshi ya Premier League 811

Arsenal irakira Chelsea mu mukino w’umunsi wa 22 wa Premier League utangira saa 21:45 kuri uyu wa Gatatu, aho Nacho Monreal, Olivier Giroud, Aaron Ramsey na Sead Kolasinac bafite imvune zitabemerera kuwugaragaramo mu gihe Mesut Ozil na Laurent Koscielny ibyabo bitaramenyakana neza.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru