RUHAGOYACU.com

Man United vs Man City: Ibyatangajwe n’Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Kuri iki Cyumweru guhera saa 18:30 amakipe abiri akomeye yo mu mujyi wa Manchester; United na City arahurira mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere (Premier League) i Old Trafford ku kibuga cya Manchester United.

Manchester City iyoboye shampiyona n’amanota 43, amanota umunani imbere ya Manchester United ya kabiri.

Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Manchester United irakira uyu mukino idafite umukinnyi wayo ngenderwaho mu kibuga hagati; Paul Pogba utangira ibihano by’imikino itatu yahagaritswe kubera ikarita itukura yabonye ku mukino batsinzemo Arsenal 3-1, agakandagira Bellerin.

Paul Pogba yahawe umutuku ku mukino uheruka, azamara imikino itatu adakinaPaul Pogba yahawe umutuku ku mukino uheruka, azamara imikino itatu adakina

Nemanja Matic araza gukina n’ubwo afite akabazo kadakanganye, mu gihe Zlatan Ibrahimovic na Phil Jones baraza kugaruka mu bakinnyi bifashishwa kuri uyu mukino, naho Maroune Fellaini ibye biramyekana mbere y’umukino.

Eric Bailly na Michael Carrick nibo bakinnyi bari hanze.

Ku ruhande rwa Manchester City, umutoza wayo; Pep Guardiola araza gufata icyemezo cyo kureba niba akinisha myugariro Vincent Company wasibye umukino wa Shakhtar Donetsk muri Champions League kuwa Gatatu.

David Silva araharari nubwo na we atari yakinnye mu cyumweru hagati kubera ikibazo cy’imitsi, ariko Fabian Delph we arashidikanywaho kubera uburwayi.

Kyle Walker na Nicolas Otamendi bari baruhukijwe kuwa Gatatu ariko John Stones na Benjamin Mendy baracyari hanze.

David Silva ni umwe bo City yubakiyeho mu kibuga hagatiDavid Silva ni umwe bo City yubakiyeho mu kibuga hagati

Ibyo abatoza bombi batangaje:

"Ntabwo nkeneye kumenya niba iyi derby ari ikidasanzwe ku batuye umujyi. Ku ruhande rwacu, bwa nyuma ni amanota atatu. Mu kuri, ndatekereza ko abatuye uyu mujyi bose bavutse babona amabara y’amakipe yombi, ni uguhangana kwiza kuraza no kugaragaza umukino mwiza."

"Ku bwanjye, Ni umukino ukomeye ngiye guhuramo n’ikipe imwe mu Nziza mu gihugu. Duhagaze neza ugereranyije n’umwaka ushize. Ndatekereza ko na City imeze neza kurusha umwaka ushize." Jose Mourinho utoza Manchester United.

"Kujya Old Trafford ni iby’agaciro. Niyo mpamvu turi hano. Ndaza kubyishimira."

"Icyo ndeba imbere ni ukugerayo nkakina. Nkunda gukinira hariya, tuzaba dushaka uburyo tubona intsinzi. Ubundi nyuma duhane ibiganza."- Pep Guardiola wa Manchester City.

Guardiola na Mourinho bagiye kongera guhuraGuardiola na Mourinho bagiye kongera guhura

Bimwe mu byo wamenya mbere y’uyu mukino

Manchester United yatsinzwe imikino 7 muri 12 iheruka kuyihuza na Manchester City, iyi ni myinshi ugereranyije no mu mikino 45 yari yabanje kubahuza.

Uyu ni wo mukino wa mbere amakipe yombi agiye guhuriramo ari mu makipe abiri ya mbere muri shampiyona, ibi byaherukaga muri Mata 2013.

Manchester United imaze imikino 40 idatsindirwa mu rugo kuva muri Nzeli 2016, ibi byeherukaga Werurwe 1996 batozwa na Matt Busby.

Manchester City ni yo kipe imaze kubona ibitego byinshi ku kibuga cya Manchester United muri Premier League (27).

Nyuma yo gutsindwa imikino ine yikurikiranya, Manchester United yatsinzwe rimwe na City mu mikino itanu iheruka (W2 D2 L1).

Ikipe ya Mourinho niyo ifite ubwigarizi bwiza muri Premier League, binjirijwe igitego kimwe mu rugo mu bitego 9 bamaze gutsindwa.

Manchester United batsinze imikino ine yikurikiranya iheruka, ibi ntibari barigeze babikoraho na rimwe mu mezi 11.

Mourinho yatsinze imikino 4 muri 19 yahuyemo na Guardiola (W4, D7, L8), intsinzi imwe ni yo yo muri shampiyona.

Umukino uhuza aya makipe yo mu mujyi umwe uba ari ishiraniroUmukino uhuza aya makipe yo mu mujyi umwe uba ari ishiraniro

Manchester City bamaze imikino 13 yikurikiranya batsinda, ibi ni agahigo gafitwe na Arsenal mu 2001-02 na Chelsea mu mwaka ushize w’imikino.

Bararamuka batsinze uyu mukino, City baraza kugeza ku gahigo k’imikino 14 yikurikiranya batsinda muri Premier League, aka kashyizweho na Arsenal hagati ya Gashyantare na Kanama 2002.

Manchester City yatsinzwe bwa mbere mu mikino 29 iheruka ubwo bahuraga na Shakhtar Donetsk kuwa Gatatu muri Champions League.

Sergio Aguero yatsinze muri buri mukino mu mikino icyenda yatangiyemo bakiniye hanze.

Kevin de Bruyne na David Silva nibo bamaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego, buri umwe amaze gutanga imipira umunani.


Abakinnyi bashobora kubanzamo

Uko amakipe yombi ashobora guhagarara mu kibugaUko amakipe yombi ashobora guhagarara mu kibuga

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru